ULK Gisenyi yatangiye gukurikiza ingengabihe ya EAC mu burezi

Taliki 24/09/2012 kaminuza yigenga ya Kigali ULK ishami rya Gisenyi ryatangije ku mugaragaro amasomo yaryo umwaka wa 2012-2013 ritangirana na gahunda y’uburezi y’uburyango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Hari gahunda ko kaminuza zose zo mu bihugu bigize EAC smasomo azajya atangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, agasozwa mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu.

ULK Gisenyi yari risanzwe ritangira mu kwezi kwa mbere ariko kugira ngo rishobore kugendana na gahunda z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ryahisemo kujya ritangira kwigisha mu kwezi kwa nzeri.

Murwanashyaka Janvier, umuyobozi w’abanyeshuri muri ULK Gisenyi yatangaje ko bishimiye kuba kaminuza yabo igiye kugendana n’izindi kaminuza zo mu muryango wa EAC kuko bizatuma badasigara inyuma.

Imbogamizi babonamo nuko ababyeyi batazabona umwanya wo kubona amafaranga y’ishuri kuko igihe ari gito kandi kaminuza iba ishaka amafaranga ku gihe.

Kugira ngo abanyeshuri batazagira ikibazo mu myigire, ababyeyi barasabwa gushyira muri gahunda zabo ko umwaka uzarangira vuba bagateganya mafaranga y’ishuri y’abanyeshuri; nk’uko byatangajwe na Dr Munyamasoko Emmanuel umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza.

Ku birebana na gahunda y’amasomo ngo bizabamo kwihutishwa, gusa bamwe mu banyeshuri bakaba batarashobora guhindura imyumvire ngo bumve ko bagomba gutangirira igihe kuko hari abataratangira kandi bazi ko amasomo yatangiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka