U Rwanda ruzishyurira abanyeshuri ba EAC muri CMU-R

Leta y’u Rwanda izishyurira abanyeshuri bakomoka mu ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) 50% by’amafaranga y’ishuri muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-R) nk’uko izabikora ku Banyarwanda.

Kuba kaminuza yo ku rwego rwo hejuru ku isi ifite ikicaro mu Rwanda ni ububasha bokomeye burushaho gufasha u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga (ICT); nk’uko byasobanuwe n’ umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibya EAC mu Rwanda, Ambasaderi Kayonga William.

Mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu byo muri EAC cyabaye uyu munsi tariki 02/03/2012, Ambasaderi Kayonga yabasabye kuzageza ubutumwa bw’uko u Rwanda ruzishyurira abanyeshuri babo muri CMU-R ku banyeshuri bo mu bihugu byabo.

Mu gihe abanyeshuri bose bakomoka muri EAC bazishyurirwa 50% by’amafaranga yo kwiga muri CMU-R, abakomoka mu Rwanda bo bafite akarusho ko kuba babona n’izindi nkunga ziturutse mu ikigo cy’uburezi mu Rwanda (Rwanda Education Board).

Ambasaderi Kayonga yashimangiye ko kuba Carnegie Mellon University nka kaminuza ikomeye muri ICT izafasha akarere ndetse n’Afurika yose gutera imbere.

Yatanze urugero ko Silicon Valley (umujyi uzwi nk’isoko y’iterambere muri ICT muri Amerika) itari kubaho iyo hataza kuba Stanford University (kaminuza ya mbere ku isi muri ICT).

Umuyobozi wa CMU-R, Professor Bruce Krogh, yavuze ko yishimiye inkunga Leta y’u Rwanda izatera abanyeshuri be, anizeza ko CMU-R izaba imbarutso y’iterambere rirambye mu ikoranabuhanga mu Rwanda.

Abari bahagarariye Uganda, Kenya n’u Burundi bose bashimiye Leta y’u Rwanda k’ubwo gutangiza gahunda yo guteza imbere uburezi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku baturage bose ba EAC.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukaza umurego wo kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Hari andi masomo yo ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rwatangije harimo icyiciro cya gatatu cya kaminuza y’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) ndetse n’andi ajyanye no gukora no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia).

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka