U Rwanda rushishikajwe no guhuza ubutabera mu muryango wa EAC

U Rwanda rurifuza ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagira uburyo bumwe bwo guha ubutabera abaturage batuye muri ibi bihugu. Ibi u Rwanda rubihera ko hari aho usanga abagore n’abana bagikangamizwa.

Mu bihugu by’Afurika hagiye havugwa ikandamizwa ry’abagore n’abana bato mu nzego zose. Gusa uko uminsi ihita bakagenda abahabwa uburenganzira no kugira uruhare ku buzima bwabo bwa buri munsi, nko ku mitungo y’umuryango no mu zindi nzego.

Mu nkiko naho hashyizwe mu majwi aho abo bita abanyantege nke nk’abana bato badashobora kwiburanira imitungo yabo bitewe n’intege nke. Abagore nabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina; nk’uko Presida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege abivuga.

Mu nama yari ihuje inzego z’ubushinjacyaha zo mu bihugu bya EAC yigaga ku buringanire, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19/06/2013, Prof. Rugege, yatangaje ko ibi bihugu bikwiye kugendera hamwe mu gushyiraho amabwiriza n’amategeko arengera abagore n’abana.

Agira ati: “Icyo tugamije ni ukuba ibihugu byose byahurira hamwe bigakora ibintu kimwe. No mu nkiko rero icyo tugamije ni ukugira imyumvire imwe, imanza zigacibwa kimwe, abantu bacu bagafatwa kimwe muri Afurika y’Iburasirazuba yose.”

Mu Rwanda ho ubu buryo bwamaze kugeramo kuko hanshyizweho inkiko z’abana zihariye, rukanaheraho rukangurira ibindi bihugu kubishyira mu buryo.

Hashize imyaka igera muri itandatu ibihugu bitanu byishyize hamwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ariko nyinshi muri gahunda zishyirwaho zibangamirwa na bimwe mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango kubera inyungu zabyo.

Ikindi gihangayikishije abakurikiranira hafi iki kibazo, ni uko bimwe muri ibi bihugu bibarizwa muri uyu muryango bikirangwamo ihohotera no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu biri ku kigero cyo hejuru. Ibyo bikubitiraho ko nta mategeko ahuza ibi bihugu, kugira ngo bibe byayagenderaho.

Emmanuel. N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutabera ni yo nzira nziza yo kugera ku mahoro ndetse n’ubukungu, iterambere ndettse n’ubuzima bwiza bw’abaturage

lea yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka