U Rwanda ruri imbere mu bikorwa byo guhuza umupaka na Tanzaniya

Ubwo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), Mukaruriza Monique yasuraga umupaka wa Rusumo tariki 01/11/2012 byagaragaye ko ku ruhande rw’u Rwanda imirimo yihuta kurusha ku ruhande rwa Tanzaniya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, bamaze gusiza ahazubakwa inzu za gasutamo kandi n’igice cy’umuhanda cyamaze kubakwa; nk’uko bisobanurwa na Munyanshongore Honore ukurikirana uyu mushinga.

Kuri ubu ku mupaka wa Tanzaniya nta muriro w’amashanyarazi bari bagira imirimo yo kubaka ikaba itinzwa no kuba abaturage bimuwe ahazubakwa batarishyurwa.

Minisitiri avuga ko kuba muri Tanzaniya umushinga wo kubaka One Stop Border Post utihutishwa bagiye kubikorera ubuvugizi bafatanije n’igihugu cya Tanzaniya.

Ku ruhande rw'u Rwanda ikibanza kizubakwamo amazu ya One Stop Border Post cyarabonetse ndetse n'umuhanda warakozwe.
Ku ruhande rw’u Rwanda ikibanza kizubakwamo amazu ya One Stop Border Post cyarabonetse ndetse n’umuhanda warakozwe.

Minisitiri Mukaruliza n’abayobozi bari kumwe basuye serivise zitandukanye zikorera ku mupaka wa Rusumo, bareba aho igikorwa cyo kubaka One Stop Border Post, parikingi y’amakamyo hamwe n’umuhanda uhuza gasutamo z’ibihugu byombi n’imyiteguro yo kubaka ikiraro gishya cya ku Rusumo bigeze.

Ikiraro gishya cya Rusumo kizaba gifite uburebure bwa meteri 80 n’ubugari bwa metero 10 kikazaba gishobora kwakira toni 180 mu gihe igishaje cyakiraga toni 32 gusa kikaba kimaze imyaka 40 cyubatswe. Biteganyijwe ko ikiraro gishya kizarangira mu mwaka wa 2014.

Abayobozi bari baherekeje Minisitiri Mukaruriza barimo Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, abakozi bashinzwe imisoro n’amahoro hamwe n’ingabo na poilisi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka