U Rwanda, Uganda na Kenya biriga ku ngamba z’umutekano mu muhora wa ruguru

Ibihugu bitatu bihuriye mu muhora wa ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye gahunda yo gushyiraho ingamba zihamye zafasha Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugira amahoro n’umutekano, kugira ngo iterambere rirambye bifuza ntirizakomwe mu nkokora.

Imishinga 14 ihuriweho n’ibi bihugu bitatu niyo yatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ibi bihugu bigasanga nta na kimwe cyagerwaho hatabanje kwita ku mutekano, nk’uko byatangajwe na CP Jimmy Hodari uyoboye komisiyo iri kwiga ku ngamba zo kubumbatira umutekano w’akarere.

Agira ati “Nk’uko mubizi yaba ari ukuzana umuhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi cyangwa umuyoboro wa lisansi n’ibindi byose ntago byakorwa nta mahoro n’umutekano. Amahoro n’umutekano ni amasezerano yasinywe tariki 20/2/2014 n’abakuru b’ibihugu uko ari batatu. Amasezerano y’amahoro n’umutekano hagati y’ibi bihugu yasinywe kugira ngo ibikorwa byose bikorwe mu mahoro n’umutuzo.”

CP Hodari uyoboye komisiyo iri kwiga ku ngamba zo kubumbatira umutekano w'ibikorwa byo mu muhora wa ruguru.
CP Hodari uyoboye komisiyo iri kwiga ku ngamba zo kubumbatira umutekano w’ibikorwa byo mu muhora wa ruguru.

Intego y’aya masezerano ni uguhangana n’amakimbirane no gushyiraho uburyo akemurwa muri ibi bihugu, kurwanya Jenoside, kurwanya ibyaha ndengamupaka, iby’ubukungu n’ibindi bijyanye n’umutekano.

Mujuni Benon ukora muri Minisiteri y’Umutekano muri Uganda, yatangaje ko n’ubwo muri ibi bihugu hari amahoro ari bwo hakenewe ingamba zikomeye zatuma nta kindi kintu cyawuhungabanya haba hamwe cyangwa mu bihugu byigize uyu muryango.

Ati “Turi hano kugira ngo ibihugu bigize umuryango wacu bikomeze bigire amahoro kandi tugomba gukora nk’ikipe, kuko tudafatanyije abanzi bashobora kudutera bashaka kubangamira amahoro yacu”.

Inama itegura ibikorwa bizakorwa mu kurinda umutekano wo mu muhora wa ruguru kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.
Inama itegura ibikorwa bizakorwa mu kurinda umutekano wo mu muhora wa ruguru kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Inama izamara icyumweru yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 10/11/2014 i Kigali izahyiraho uburyo ibikorwa bizakurikirana mu gihe kizaza, ibizemerezwamo bizashyikirizwa abaminisitiri bashinzwe umutekano mbere y’uko byemezwa n’abakuru b’ibihugu mu nama izateranira muri Uganda.

Ubwo nibwo hazatangira gushyirwa mu bikorwa ibyemejwe mu gucunga umutekano w’akarere. Tanzaniya, u Burundi ntibiri muri aya masezerano ariko ngo ntibihejwe kuko igihe bizabyifuriza bizafatanya n’ibindi.

Amahame y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemerera ibihugu bitatu bifite gahunda ishobora guteza imbere akarere ko byayikora mu izina ry’umuryango, noneho ibindi bikazihuza nabyo nyuma.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka