“SMS Feedback” izafasha gukemura ibibazo by’ubucuruzi ku mipaka

Umushinga wifashisha ubutumwa bugufi witwa “SMS Feedback” witezweho gufasha mu gukemura ibibazo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo. Uwagize ikibazo azajya yohereza ikibazo cye mu butumwa bugufi agahita ahabwa igisubizo kandi agafashwa kugikemura mu buryo bwihuse.

Ubwo uwo mushinga watangizwaga i Gatuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 15/11/2013 byatangajwe ko bimwe mu bibazo bizajya bikemurwa muri ubu buryo ari ibibazo bitajyanye n’ibiciro nko kuba umucuruzi yakakwa ruswa, yasoreshwa amafaranga y’ikirenga, umutekano w’ibicuruzwa bye wahungabana n’ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent, yatangaje ko iyi gahunda izafasha abacuruzi gukora neza ubucuruzi bwabo badahohoterwa kuko uzajya agira ikibazo akakimenyesha bitazajya bigarukira aho gusa ahubwo kizajya gihita gikurikiranwa hifashishijwe ubufatanye bw’inzego zibishinzwe haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu uwo mucuruzi yagiriyemo ikibazo. Ibi bikaba bigarukira gusa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Safari Innocent, umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC.
Safari Innocent, umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC.

Yagize ati: “Abacuruzi mu nzira bahura n’ibibazo birimo kwakwa ruswa, kwibwa ibicuruzwa, gusoreshwa imisoro y’ikirenga, gutinda kwakirwa ngo uhabwe service n’ibindi birebana n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ariko ubu ibyo bibazo bizajya bihita bimenyeshwa ababishinzwe hifashishijwe ubutumwa bugufi…”.

Iyi gahunda irareba abacuruzi bose yaba Abanyarwanda, Abanyafurika cyangwa abanyamahanga bose bakorera ubucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka muri Afurika y’uburasirazuba.

Uyu mushinga wakozwe ku bufatanye bwa MINEAC na HEHE Ltd, ni umushinga uzagurwa bitewe n’ibyo bazajya babona biri ngombwa kongerwamo ndetse n’ibindi bigo bizajya byifuza kongerwamo mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubusugire bw’ibikorwa by’ubucuruzi n’umutekano w’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC.

Kugeza ubu ibigo biri muri “SMS Feedback” ni ibigo bishinzwe ubucuruzi, ubuziranenge, gusoresha, abinjira n’abasohoka ndetse n’inzego za polisi.

Amiri Mugarura, Chief Technology muri HEHE Ltd.
Amiri Mugarura, Chief Technology muri HEHE Ltd.

Ku ruhande rw’u Rwanda harimo MINEAC, RRA, PSF, POLICE, IMMIGRATION, MINICOM na RBS. Ibi bigo byose bizafatanya hagamijwe kwihutisha gutanga serivisi yihuse yo gukemura ibibazo by’abo bacuruzi.

Kugeza ubu, igihugu cy’u Burundi na Tanzaniya ntibirinjira muri iyi gahunda ariko bitabujije ko nibabyifuza bazinjiramo nta kibazo ndetse n’ibindi bigo bitari mubyo twavuze haruguru bizifuza kwinjiramo nabyo bizinjiramo.

Asobanura uburyo kohereza ubutumwa bikorwa, Amiri Mugarura, uhagarariye Tekinoloji (Chief Technology) muri HEHE Ltd ari nayo yakoze ubu buryo, yasobanuye ko kohereza ubutumwa bikorwa muri ubu buryo:

Ugize ikibazo kirebana no kwakwa ruswa n’ibindi, ujya muri telefoni yawe ahasanzwe handikirwa ubutumwa bugufi, ukandika aho wifuza ko bagukemurira ikibazo (nka RRA cyangwa Police cyangwa se PSF) ugasiga akanya ukandika ikibazo cyawe hanyuma ukohereza kuri 2525 ubaye uri mu Rwanda.

Ugiriye ikibazo ahatari mu Rwanda, ukurikiza ibyo twavuze haruguru ariko aho kohereza kuri 2525 ukohereza kuri +250789252525. Igisubizo kizajya kiboneka mu gihe gito gishoboka.

Ku bari mu Rwanda ni ukuvuga kubazajya baba bagiriye ikibazo mu Rwanda bakiyambaza 2525 ntibishyuzwa naho abagiriye ikibazo hanze y’u Rwanda bakohereza kuri +250789252525 bo bizajya bibatwara amafaranga bitewe n’ikigo cy’itumanaho muri icyo gihugu bagiriyemo ikibazo.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa.

Uramutse ugize ikibazo ariko utazi urwego rwakigukemurira, wakandika ubutumwa bugufi bukubiyemo ikibazo cyawe ntiwirirwe ushyiraho ikigo hanyuma ukohereza kuri 2525 niba uri mu Rwanda cyangwa kuri +250789252525 niba uri hanze yarwo. Ubu butumwa buzajya bujya muri MINEAC maze abe aribo babukoherereza aho birebana n’ikibazo maze kibe cyakemurwa bidatinze.

Umwe mu bacuruzi bambuka imipaka utashatse ko amazina ye atangazwa, ni umugabo utwara ikamyo, yatubwiye ko yishimiye cyane ubu buryo kuko kuri we yumva ko ibibazo bahuraga nabyo bizajya bikemuka byihuse hatabayeho kurenganywa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

How can I get a job with you ?

Catherine yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

mukomereze aho bahungu n’abakobwa bo muri hehe ltd

gakondo yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka