Rusumo: Abasoreshwa ibiribwa baguze Tanzania bemerewe gukorerwa ubuvugizi
Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yijeje abaturiye umupaka wa Rusumo kuzabakorera ubuvugizi, kugira ngo bakurirweho imisoro ku biribwa bagura muri Tanzania.
Bije nyuma y’aho abaturiye umupaka wo ku Rusumo bari bamaze igihe binubira isoreshwa bakorerwa ku biribwa bike binjiza mu gihugu ariko ugasanga babisoreshejwe amafaranga aruta ayo babiguze.

Bamwe mu baturage baturiye uyu mupaka uherereye mu karere ka Kirehe, bavuga ko batumvaga icyo guhuza imipaka bimaze niba umuntu atashoboraga kujya guhahira ibyo kurya inyuma y’umupaka, nk’uko bamwe babigaragaje.
Hakizimana Jean de Dieu ati “Gusorera igihugu cyacu ni inshingano ariko amahirwe yadushiriweho y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba dusanga atatugeraho, urambuka Tanzaniya kwihahira ibyo kurya bakagufata bakaguca ibihumbi umunani ku gafuka k’umuceri ugasanga umuceri wa Tanzaniya usora kurusha uturutse Pakisitani.”

Uwase Jeannine agira ati “Iyi East Africa Community mutubwira ni nziza ariko mbona ntacyo itumariye, none se ahantu udashobora kujya mu kindi gihugu wahaha ibiribwa ibiro icumi bakagusoresha ubwo itumariye iki?”
Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015, mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’uyu muryango byabereye kuri uyu mupaka, Minisitiri wa MINEAC mu Rwanda Amb. Velentine Rugwabiza, yagize umwanya wo kumva no kuganira n’aba baturage.
Nawe yemeje ko atari byo kuba umuturage yacisha ibintu bike ku mupaka n’igitoki cyangwa umuceri utarenze imifuka ibiri ngo asoreshwe kandi harashyizweho isoko rusange.

Ati “Uzanye kontineri birumvikana agoma kubisorera ariko uzanye umufuka, ibiri y’umuceri wahinzwe Tanzaniya nta gusora ni isoko rimwe. Ibyo byakuweho kandi ibibazo byinshi byabajijwe ni iby’ako karengane,ibyo ntibibaho none se iyo tuvuze isoko rimwe biba bivuze iki!”
Ku banyereza imisoro bambutsa imari nke inshuro nyinshi, yabagiriye inama yo gucika kuri uwo muco kuko bahombya igihugu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|