Ruhango: Haracyakenewe ubukangurambaga buhagije ku muryango wa EAC

Abafatanyabikorwa b’umuryango wa EAC, bagize societe civil, baravuga ko bamwe mu banyarwanda bataramenya zimwe mu nyungu zo kuba mu muryango wa EAC, aha bagatanga urugero ku ikoreshwa ry’urujya n’uruza hifashishijwe indangamuntu. Bakavuga hagikenewe ubukangurambaga buhagije.

Rukundo Pascal n’umufashamyumvire mu muryango wa Community social development and initiative ukora ibikorwa byo gufatanya na EAC, kumvisha abaturage inyungu zo kuba mu muryango wa EAC, avuga ko bigaragara ko abantu batarumva neza akamaro ko kuba muri uyu muryango.

Abaturage ngo ntibarumva neza inyungu zo kuba mu muryango wa EAC.
Abaturage ngo ntibarumva neza inyungu zo kuba mu muryango wa EAC.

Ati” Ndaguha urugero, duherutse guhugura abantu ku nyungu z’umuryango wa EAC, hanyuma umwe aragnda ajya mu Burubdi, ageze ku mupaka bamwangira kwinjira.

Arangije aramampagara arambaza ngo se ko banze ko ninjira? Ndamusubiza ini nibyo koko bnababwiye ko mu bihugu bya EAC wemerewe gukoresha indangamuntu, ariko si ku bihugu byose. Ndamubaza ini ese uribuka ibihugu nababwiye? Ahita abyibuka aragaruka”.

Pascal akavuga koi bi byamuhaye isomo ko hari abaturage benshi batarumva neza inyungu zo kuba muri uyu muryango, ndetse n’ababimenya bakabyumva nabi.

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yashojwe kuri uyu wa 5/12/2014 agaimije gusobanurira abaturage inyingu zo kuba muri uyu muryango, abahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ruhango ndetse n’urubyiruko, bavuga ko nabo hari byinshi batari bazi, ubu bagiye gusobanirira abo bahagarariye.

Mujawayezu Josephine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Ruhango, avuga ko nawe hari byinsi yungukiye muri uyu muri aya mahugurwa, mko kuba atari azi ko byoroshye umuntu kurwara ngo ajye kwivuriza Kenya cyangwa ajye kuhiga.

Kuri ubu ngo byinshi atari azi, ubu agiye kwegera abaturage ahagarariye mu tugari no mu midugudu, kumenya ibyiza by’uyu muryango.

Akavuga ko ashimira cyane ababakuriye baba baratekereje inyungu zo guhuriza hamwe abatura b’ibihugu bitandukanye, kuko yasanze iyo hariho ubufatanye, aribwo iterambere ryihuta cyane.

Rukundo Pascal ushinzwe guhugura mu muryango wa Community social development and initiative, avuga ko hagikenewe ubukanguramba kugirango abantu bashobore kumenya neza inyungu z’uyu muryango. Ndetse n’ababa babonye aya mahugurwa bagakomeza gukurikiranwa.

Aya mahugurwa yo gufasha abaturage kumva neza inyungu zo kuba muri uyu muryango, ategurwa na EASCOF, ifatanyije n’imiryango ya societe civil nka Faith Victory Association na Community Social Development and Initiative.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka