Nyabihu: Bamwe mu baturage barasaba gusobanurirwa neza iby’umuryango wa EAC n’akamaro kawo

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka irindwi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba “East African Community” bamwe mu baturage bo mu byaro byo mu karere ka Nyabihu bavuga ko badasobanukiwe n’imikorere y’uyu muryango n’akamaro ubafitiye.

Ugirumurera Beatrice, Habimana Innocent na bamwe mu bandi baturage twaganiriye bazi neza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusa iyo ubabajije imikorere y’umuryango wa EAC ubarizwamo n’igihugu cy’u Rwanda, bakubwira ko batayisobanukiwe neza.

Icyakora bavuga ko nko kujya muri bimwe muri ibyo bihugu hakoreshwa indangamuntu kandi bakaba basanga ari ikintu kiza mu koroshya imigenderanire n’ubuhahirane. Bongeraho ko usanga n’ibijyanye n’ubucuruzi byoroshye hagati y’ibi bihugu. Gusa ngo nta byinshi cyane bindi bazi kuri uyu muryango n’imikorere yawo, ndetse n’izindi nyungu zihari ku banyamuryango ba EAC.

Kuba badasobanukiwe neza n’imikorere yawo bakaba bavuga ko ari impamvu nyamukuru ibatera gusaba ababishyinzwe ko babibasobanurira, bityo bakabimenya kandi bakagira n’ibyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo uyu muryango ubabere isoko y’iterambere.

Bamwe mu baturage basaba ko byakwandikwa mu bitabo bikajya binavugwa mu nama zitandukanye zibera mu nzego z’ibanze cyangwa se hakagira abazajya babisobanura.

Umuryango wa EAC watangiye mu mwaka w’1999 uhuriweho n’ibihugu bitatu: Kenya,Uganda, Tanzaniya hanyuma u Rwanda n’ u Burundi bisaba kwinjira muri uwo muryango byemererwa tariki 01/07/2007.

Abaturage bakomoka muri ibi bihugu byose bigize umuryango wa EAC boroherezwa mu bijyanye n’ubucuruzi, imigenderanire, ubuhahirane n’imibanire, imikoranire y’inzego n’ibindi.

Mu bimaze kugerwaho harimo guhuza za gasutamo (customs union), gushyiraho isoko rusange (common market), hakaba hasigaye gushyiraho ifaranga rimwe (monetary union), ndetse no guhuza ibihugu (Political Federation of the East African States).

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka