Martin Ngoga: perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru muri EAC

Ejo, Martin Ngoga, Umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda, yatorewe umwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC), mu nama yabahurije i Kigali. Yungirijwe na Dr Eliezer Mbuki Felelshi, umushinjacyaha mukuru wa Tanzania.

Iyi nama yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatanu, abashinjacyaha bakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego z’ubushinjacyaha baturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba bemeje kongerera ubushobozi abagize inzego z’ubushinjacyaha muri EAC, hagamijwe guteza imbere serivisi nziza.

Aba bashinjacyaha bakuru baniyemeje kwagura ubufatanye hamwe n’indi miryango irimo inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), Umuryango uhuriweho n’ibihugu by’uburasirazuba n’ihembe ry’Afrika (IGAD) n’indi miryango mu karere.

Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye, abashinjacyaha bo mu bihugu bigize EAC bazahurira mu yindi nama izaba mu kwezi kwa munani umwaka utaha wa 2012.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka