Kenya yahawe kuyobora EAC, Abanyarwanda Muhumuza na Mugeni baba Abacamanza mu rukiko rw’uwo muryango

Inteko isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, yasimbuje ubuyobozi bw’uyu muryango, bukaba bwahawe igihugu cya Kenya.

Perezida Kagame ni we wayoboye iyi nama
Perezida Kagame ni we wayoboye iyi nama

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ucyuye igihe, yasimbuwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyata ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC ntabwo bukiyoborwa n’Umurundi Libérat Mfumukeko.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yemeje Umunyakenya Peter Mathuki nk’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uwo muryango, uzasimbura Mfumukeko wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya.

Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Dr Peter Mathuki asanzwe ari umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko mu gihugu cye cya Kenya, akaba azayobora EAC muri manda y’imyaka itanu itongera gutorerwa.

Dr Peter Mathuki asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Ubucuruzi y’uyu muryango wa EAC, yitwa East African Business Council(EABC), akaba yarabaye n’Umudepite mu Nteko ya EAC mu myaka ya 2012-2017.

Dr Mathuki asanzwe ari mu b’imbere barimo gushyira mu bikorwa Amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali muri 2018 y’Isoko rusange rya Afurika( AfCFTA), ndetse akaba yifuza gushinga Inama y’Ubucuruzi y’Umugabane wa Afurika wose(ABC).

Umunyakenya Dr. Peter Mathuki ni we Munyamabanga Mukuru mushya wa EAC
Umunyakenya Dr. Peter Mathuki ni we Munyamabanga Mukuru mushya wa EAC

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yavuze ko muri uyu mwaka urenga yari amaze ayohora uwo muryango habayeho ibizazane byatewe n’icyorezo Covid-19, ariko ko afitiye icyizere ejo hazaza hawo, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi n’abayobozi bashya.

Perezida Kagame yagize ati "Ndashimira Perezida mushya, umuvandimwe Uhuru Kenyatta, kandi mpaye ikaze Umunyamabanga Mukuru mushya wacu, Dr Peter Mathuki, twishimiye kuzakorana bya hafi namwe".

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ugiye guhagararira EAC mu gihe cy’umwaka umwe(muri 2021) na we yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, anamusaba ubufasha n’imbaraga mu rugendo rwo kugera ku ntego za EAC.

Inteko Rusange ya EAC yabaye hifashishijwe ikoranahuhanga kandi yemeje abacamanza b’Urukiko rw’uyu muryango, barimo Abanyarwanda Richard Muhumuza na Anita Mugeni. Bombi bari basanzwe bakora mu nzego z’Ubutabera bw’u Rwanda.

Richard Muhumuza yabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Umucamanza mu Rukikiko rw’Ubujurire, ubu akaba agizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango EAC yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda.

Mugeni Anita na Richard Muhumuza bagizwe abacamanza mu rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC)
Mugeni Anita na Richard Muhumuza bagizwe abacamanza mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Me Mugeni Anita we yari asanzwe akora mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda nk’uwunganira abantu ku mategeko.

Uretse Perezida wa Tanzania wahagarariwe na Visi Perezida we Samia Suluhu Hassan, ibindi bihugu byose bigize EAC ari byo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo byari bihagarariwe n’Abakuru babyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka