Perezida Kagame yageze I Kampala muri Uganda, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor). Iyi nama ibaye ku nshuro ya 13 iriga ku buryo ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga ari byo u Rwanda, Kenya,Uganda na Sudani y’Amajyepfo byakomeza guhuza urujya n’uruza rw’ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu by’ingenzi bigize uyu mushinga harimo koroshya ubucuruzi, kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gali ya moshi no gukomeza guteza imbere Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame akigera i Kampala.

Ohereza igitekerezo
|