Kagame na Kenyatta barasaba abikorera muri EAC kwifashisha amahirwe amaze kugerwaho

Ubwo batangizaga inama ku ishoramari mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta basabye abikorera n’abaturage muri rusange, kuba bakoresha amahirwe amaze kugerwaho mu gushora imari muri ibi bihugu.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali tariki 16-17/10/2014, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya basabye abikorera kuba babyaza amahirwe yo kuba hari urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, kuba abashoramari boroherezwa gukora, no kuba imbogamizi mu mayira zimaze gukurwaho.

“Kuba abaturage bacu n’ibicuruzwa byambuka imipaka y’ibihugu bijya mu bindi biri mu muryango nta nkomyi hakoreshejwe indangamuntu, ni ikintu gikomeye cyane; abantu banafite amahirwe y’uko bava mu bihugu byabo bajya gushaka akazi mu bindi bihugu bya EAC; ibi bikaba byafasha benshi kuva mu bukene”, nk’uko Perezida Kenyatta yabitangaje.

Perezida Uhuru Kenyatta na Paul Kagame batangiza inama ku ishoramari muri EAC.
Perezida Uhuru Kenyatta na Paul Kagame batangiza inama ku ishoramari muri EAC.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ibyavuzwe na mugenzi we wa Kenya, ko abifuza gukorera mu Rwanda batutse mu bihugu bigize EAC baza bisanga nk’iwabo, kuko ngo no mu biro bye hakora n’abaturutse hanze y’uyu muryango wa Afurika y’uburasirazuba.

“Ni ikibazo cy’imyumvire n’ubwoba by’abantu, kuko mu biro bya Perezida (Perezidansi ya Repubulika) iwanjye, hakora abaturutse muri Kenya, Abanya-Tanzania, abaturutse hirya no hino muri EAC ndetse bigeze n’aho gukoresha Abongereza n’Abanyamerika; ku bwanjye ndeba icyo bakora”, nk’uko Perezida Kagame yatinyuye Abanyarwanda, abasaba kujya gushaka imirimo n’ahandi hatari mu Rwanda.

Perezida wa Kenya yashimangiye avuga ko igitumye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kiba igihangange ku isi, ari uko ngo gishingira ubukungu bwacyo ku mpano z’abaturage bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ngo baba ari abava muri Afurika, mu Buhinde, n’ahandi.

Perezida Kagame (hagati) na Uhuru Kenyatta (ibumoso) batanze ibiganiro mu nama ku ishoramari muri Afurika y'Uburasirazuba iteraniye i Kigali.
Perezida Kagame (hagati) na Uhuru Kenyatta (ibumoso) batanze ibiganiro mu nama ku ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba iteraniye i Kigali.

Abakuru b’ibihugu basaba abaturage ndetse n’abikorera muri rusange gukoresha uburyo bumaze kuboneka bwaba ubumenyi, umutungo kamere na bimwe mu bikorwaremezo (cyane cyane iby’ikoranabuhanga), mu gihe ngo hagitegerejwe irangira ry’imishinga minini y’umuhanda wa gari ya moshi, umuyoboro wa peterori n’ingufu zizava mu gihugu cya Ethiopia.

Gari ya moshi, imiyoboro ya peterori n’ingufu byitezweho guhindura ubukungu bwa EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko hakiri icyuho kinini kugira ngo ibihugu bya EAC bive mu bukene, kuko ngo ubukungu bugishingiye ku itunganwa mu buryo bwa gakondo ry’ibiva mu buhinzi n’ubworozi; ibindi bikaba bijyanwa mu nganda zo hanze ya Afurika bikiri umutungo w’ibanze (raw material), byose biturutse ku ibura ry’ibikorwaremezo.

Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta hamwe na bamwe mu bayobozi b'ibigo by'ubucuruzi bikomeye muri EAC.
Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta hamwe na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye muri EAC.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango umuhanda wa gari ya moshi uve muri Uganda ugezwe mu Rwanda, aho ngo abaterankunga b’Abashinwa, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Abanyamerika n’abandi bamaze kuboneka; ku buryo ngo uyu mushinga uri mu byihutirwa cyane.

Perezida Uhuru Kenyatta nawe yijeje ko umushinga wo gutanga ingufu zihagije nawo urimo kwihutishwa, aho ngo ibihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda na Sudani y’Epfo bifitanye amasezerano n’igihugu cya Ethiopia, ko kigomba kuzatanga amashanyarazi ahagije ibi bihugu byose.

Nubwo abakuru b’ibihugu biyemeje kujya basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ateza imbere umuhora wa ruguru (Northern Corridor) buri mezi abiri, ntiharagenwa igihe ntarengwa imishinga ya gari ya moshi, imiyoboro ya peterori n’ingufu bigomba kuba byarangiriyeho.

Inama ku ishoramari muri EAC yitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abakora ubucuruzi.
Inama ku ishoramari muri EAC yitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakora ubucuruzi.

Inama y’iminsi ibiri ku ishoramari mu bihugu bigize EAC, yitezweho kujya inama ku buryo Leta zigomba gufatanya no kuzuzanya, inganda n’ibigo nabyo bikaba bigomba guhatana; kugaragaza amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, kwigenga k’ubucuruzi, imicungire n’imikoreshereze y’amabuye y’agaciro, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihutisha ubukungu.

Yitabiriwe n’abafata ibyemezo baturutse ahanini mu bihugu bya Kenya n’u Rwanda, ndetse n’abashoramari bakorera mu bihugu byombi.

Insanganyamatsiko y'iyi nama ni: "Positioning East Africa for Inclusive Prosperity in 2020 & Beyond".
Insanganyamatsiko y’iyi nama ni: "Positioning East Africa for Inclusive Prosperity in 2020 & Beyond".

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aya mahirwe amaze kuba menshi, nabo nibareba uko bafatira ayo mahirwe hakiri bakore bateze imbere ibihugu byacu kuko usanga ibihugu byateye imbere abakorera kugiti cyabo aribo igihugu gishingiyeho, natwe twakabaye arizo ntego twihaye

celestin yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

hagendewe ku bushake bw’abakuru b’ibihugu biri muri EAC ni ngombwa ko amahirwe nkaya atapfa ubusa maze tukiteza imbere dore amarembo arafunguye

bamako yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka