Inama y’abakuru b’igihugu bya EAC ibaye hari ibihugu bivuga ko bigihezwa

Umukuru w’igihugu w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yamaze kugera i Kampala muri Uganda, yitabiriye inama ya 15 y’abakuru b’igihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiga ku bikorwa byihutirwa mu iterambere ry’uyu muryango.

Bimwe mu bizaganirwaho bikenewe cyane ni uguhuza umupaka umwe, gusinya gahunda y’ifaranga rimwe no gushyiraho gahunda imwe y’ubukungu mu karere. Gusa ibihugu nka Tanzaniya n’u Burundi byemeza ko byasizwe inyuma muri iyi gahunda.

Perezida Kagame akigera i Kampala aho yitabiriye inama ya 15 y'abakuru b'ibihugu bya EAC yiga ku bikorwa byihutirwa muri uyu muryango.
Perezida Kagame akigera i Kampala aho yitabiriye inama ya 15 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yiga ku bikorwa byihutirwa muri uyu muryango.

Ibi bihugu bibiri bishinja u Rwanda, Kenya na Uganda kutabishyira muri izi gahunda zigamije kwihutisha iterambere. Ibi bihugu bishinjwa, bivuga ko Tanzaniya n’u Burundi bitagaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho bashinga umuryango.

Gukorera hamwe no kwihutisha gahunda zose zagirira uyu muryango akamaro nibyo Tanzaniya n’u Burundi bigenda biguruntege, nk’uko Minsitiri wa EAC mu Rwanda, Jacqueline Muhongayire, aherutse kubitangariza abanyamakuru.

Minisitiri Muhongayire yatangaje ko amahame agize uyu muryango agaragaza ko mu gihe hari gahunda ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa ariko hakaba hari iigihugug kimwe cyangwa bibiri bitayumva neza, ibisigaye biyumva byemerewe kuyitangira noneho ibindi bikaziyungaho nyuma byamaze kwitegura.

Muri iyi nama kandi haranaganirwa ku kifuzo cy’ibihugu nka Somalia na Sudani y’Amajyepfo biherutse gusaba kwinjiza muri uyu muryango. Haganirwe no kuri gahunda y’ibikorwa y’ishyirahamwe rya politiki muri uyu muryango.

Iyi nama ije ikurikira iyabereye I Nairobi mu kwezi kwa 5/2013.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nama ni nziza ifite gahunda isobanutse.Hari icyo maze kubona.Burya n’ujya ubona Kagame yafahe inkoni akiyemeza kujya mu nama runaka burya ni uko iba ifite gahunda isobanutse.Ariko rero niba u Burundi na Tanzaniya bazarira, ntibivuga ko bagomba gusigwa inyuma.EAC ni umryango.Reka tuwufate nk’umuryango wo mu rugo.Burya iyo ufite umwana w’umunebwe ntabwo umuha akato ahubwo uhora uharanira ko na we yaba nk’abandi bana kugira ngo ejo bitazagira ingaruka.Iyo ukomeje kumwitaho agera aho nawe akaba yagira performance nk’iz’abandi bitaba ibyo akazaba ikibazo gikomeye gukemura.Sinzi uko mwe mubibona!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ni mwagomba kurindira Uburundi mw´iterambere ntaho muzoshika.Twibaza ko Tanzaniya ariyo dukwirikira. Canke muzoduhe amahera tuzobakwirikira.

Jean yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka