Imyitozo y’ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba yasojwe uyu munsi

Nyuma y’ibyumweru bibiri abasirikare 300 baturutse mu bihugu 5 bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bakurikirana imyitozo ya gisirikare yiswe “Ushirikiano Imara” bishatse kuvuga ubufatanye buhamye, yaberaga mu ishuri rya gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze ku munsi wa none nibwo yasojwe.

Ubwo yasozaga iyi myitozo ku mugaragaro, minisitiri w’ingabo z’u Rwanda James Kabarebe, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa n’umurava bayagaragajemo, ariko abasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bunguranye, bakabugeza ku bandi batashoboye kwitabira iyi myitozo, bagakomeza kubungabungira hamwe umutekano w’ abaturage batuye muri ibi bihugu bigize uyu muryango.

Jessy Nsengiyumva wari uhagarariye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba muri uyu muhango yavuze ko iki ari igitego izi ngabo zitsinze, kuko ubu bufatanye buzatuma habaho umutekano utajegajega muri ibi bihugu ndetse ko bizatuma nta gihugu gishobora guhura n`ikibazo ibindi ngo birebere.

Ibi kandi byashimangiwe n’abakurikiranye aya mahugurwa, aho bavuze ko bahunguraniye ubumenyi bwinshi buzabafasha guteza imbere igisirikare baturutsemo bahangana n’ibibazo by’umutekano mucye ukigaragara muri bimwe mu bihugu bigize umugabane w’Africa.

Captaine Anatole Ciza, ni umwe mubitabiriye iyi myitozo waturutse mu gihugu cy’Uburundi yavuze ko iyi myitozo barangije izabafasha mu guhanahana amakuru mu rwego rwo kubumbatira hamwe umutekano w’ibi bihugu.

Iyi myitozo ikaba yararebeye hamwe uko hahuzwa imbaraga mu kurwanya iterabwoba, guhangana n’ibiza ndetse no kubungabunga amahoro muri aka karere.

Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru umuvugizi, w’ingabo z’u Rwanda Col. Joseph Nzabamwita mbere y’uko iyi myitozo itangira, yavuze ko iyi ari imwe mu nzira izakuraho urwikekwe rwajyaga ruhwihwiswa muri ibi bihugu.

Iyi myitozo ya “Ushirikiano Imara” irangiye, izakurikirwa n’indi izakorwa mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu yitwa FT-X muri 2012 nayo izakirwa n’u Rwanda, ikazabera mu ishuli rya gisirikare riri i Gako mu karere ka Bugesera.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka