Imyitozo y’Abasirikare bo muri EAC yatumiwemo n’abasivile

Mu ishuri rya Gisirkare i Gako mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa 18/10/2012, haratangira imyitozo izitabirwa n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Umuhuzabikorwa w’iyo myitozo, Major General Jacques Musemakweli, avuga ko uretse abasirikare n’abapolisi bo mu muryango w’ibuhugu by’Afurika y’Uburasirazuba muri iyo myitozo harimo n’abacungagereza n’abasivili nk’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe gucunga ibiza, abanyamategeko, impuguke mu bidukikje n’abashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire.

Ati “abo batari abasirikare baje muri iyi myitozo, kugira ngo na bo bamenye ibibazo byugarije ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, hanyuma nabo bazabashe guhangana nabyo babyumva neza, dore ko ntacyo ingabo zageraho zitifashihsije abafite ubumenyi butandukanye”.

Major General Jacques Musemakweli umuhuzabikorwa w'iyo myitozo.
Major General Jacques Musemakweli umuhuzabikorwa w’iyo myitozo.

Brig. Gen. Sukambi ushinzwe imyitozo yabwiye abanyamakuru ko gukorera hamwe imyitozo bizafasha kunoza imikorere kuko n’ubusanzwe ibihugu bigize uwo muryango bikunze guhurira hamwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Iyi myitozo yiswe “Ushirikiano Imara 2012” bivuze ubufatanye butajegajega, ije ikurikira iy’umwaka ushize yabereye i Nyakinama mu karere ka Musanze. Iyo myitozo yitabiriwe n’abasirikari, abapolisi n’abasivili bagera ku 1600 baturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho mu karere ka Bugesera ni nko kubaka ibyumba by’amashuri mu murenge wa Gashora, kuvura indwara zitandukanye mu bigo nderabuzima bya Gashora, Mayange na Ngeruka.

Gukorera hamwe bizatuma barwanya ibyaha byambuka umupaka.
Gukorera hamwe bizatuma barwanya ibyaha byambuka umupaka.

Iyi myitozo kandi ngo ntizakorerwa mu ishuri rya gisirikare rya Gako gusa, ahubwo izanakorerwa mu karere ka Rubavu nko mu kiyaga cya Kivu, aho abasirikare bazitoreza kurwanya ubushimusi bw’amato, dore ko na cyo ari kimwe mu bibazo byugarije ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba; nk’uko bisobanurwa na Brig. Gen. Sukambi M. ushinzwe imyitozo.

Iyi myitozo ibera mu Rwanda ije ikurikira iyabereye muri Tanzaniya mu mwaka wa 2004 na 2005, Kenya yahabereye mu mwaka wa 2005, Uganda yayakiriye mu mwaka wa 2006.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka