Ihuriro ry’abikorera muri EAC bariga ku bibazo by’abikorera mu karere

Ihuriro ry’abikorera mu muryango w’afurika y’iburasirazuba (EABC) bari mu Rwanda aho baganira ku bibazo by’abikorera, no gushaka uburyo abikorera muri EAC bakongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Kuva EABC yatangira muri 2006 hari byinshi bamaze kugeraho mu guteza imbere abikorera mu muryango wa afurika y’iburasirazuba harimo ubuvugizi bwo kuvugurura amategeko nko gusaba gusorera ku mupaka umwe, guhabwa icyangombwa cyo gukorera mu kindi gihugu cyo mu muryango wa EAC kandi gitangirwa Ubuntu; nk’uko byemezwa na Dennis Karera umwe mu bagize ubuyobozi bw’ihuriro EABC.

Karera avuga ko ibibazo mu bikorera bivuka buri munsi, kandi bateganya kubiganiraho mu mwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa 17/01/2014 mu karere ka Rubavu.

Kuri gahunda bafite harimo kuganira ku bibazo by’abikorera muri EAC, kuganira uburyo bashyira hamwe ibicuruzwa byoherezwa hanze kugira ngo bashobore kugira ijambo ku isoko mpuzamahanga bizatuma abikorera barushaho gutera imbere.

Dennis Karera, umwe mu bagize ubuyobozi bw'ihuriro EABC.
Dennis Karera, umwe mu bagize ubuyobozi bw’ihuriro EABC.

Abajijwe icyo avuga kuba abikorera bo mu karere ka Rubavu baraguye mu gihombo kubera abacyerarugendo batagisura Gisenyi kubera umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, Karera yasubije ko ibibazo bavugaga byashize nta mpamvu yo kudasura Rubavu.

Yagize ati "ababivuga bagendeye ku makuru y’ibibera Congo kandi twe turi mu Rwanda, nkeka ko nta mpamvu yo kutaza i Rubavu kuko natwe twazanye n’abo dukorana bavuye mu bindi bihugu ngo baharebe ndetse bakore n’ubuvugizi kuko hacyeneye abashoramari".

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko gushyirwa mu kato n’abasura Gisenyi byatumye amwe mu mahoteli agira igihombo ndetse ngo amwe byatumye akomanga ku muryango wo gutezwa cyamunara kubera inguzanyo, gusa ngo umutekano wagarutse Congo n’akarere ka Rubavu kagomba gukomeza ibikorwa by’ubucyerarugendo.

Ihuriro EABC rukora nk’urugaga rw’abikorera mu gihugu ariko yo igakorera mu muryango wa EAC, naho ubuvugizi bakora ngo babucisha ku munyamabanga wa EAC cyangwa abaminisitiri bashinzwe EAC mu kugaragaza ibibazo by’abikorera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka