Ibihugu bya EAC byagaragarije abashoramari ko bifite peterori nyinshi
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), bagaragarije abashoramari mu bikomoka kuri peterori ko uyu muryango ukungahaye kuri uwo mutungo kamere.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 4/3/2015, ihuriwemo n’abayobozi b’ibihugu basabye abashoramari gucukura peterori iri muri aka karere kandi bakanubaka ibikorwaremezo bigamije kuyikwirakwiza muri buri gihugu.

Ibihugu bya Kenya na Uganda nibyo bishobora gucukurwamo utugunguru twa peterori turenga miliyari 2.3. Tanzania yo yatanga gazi irenga metero kibe tiriyari 50, nk’uko Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, Dr Richard Sezibera, yabitangaje.
Ati “Mu Rwanda no mu Burundi naho hari ibimenyetso bidashidikanywaho ko hari peterori na gazi, kandi tukaba dukomeje kwakira izindi raporo zitanga icyizere.”
Umunyamabanga mukuru wa EAC yavuze ariko ko hakiri imbogamizi kugira ngo intera yo gutangira gucukura igerweho, aho ngo uburyo bworohereza abashoramari budahagije, ndetse hakaba ngo hakibura ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi bwa peterori.

Ku bijyanye n’imbogamizi kandi, Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi watangije inama yiga ku guteza imbere umutungo kamere wa peterori, ati: “Hari abashobora kuduca intege, ariko nk’abaturage ba EAC biyemeje kandi bafite imbaraga, tugomba guhagarara bwuma tukamagana izo nkozi z’ibibi.”
Ministiri w’Intebe yasabye abashoramari kubyaza amahirwe ibyamaze kubakwa n’indi mishinga iteganywa, harimo iy’ikoranabuhanga, umuhanda wa gari ya moshi urimo kubakwa mu muhora wa ruguru ugahuza Kenya, Sudani y’epfo, Uganda n’u Rwanda, ibikorwa byo gukura amashanyarazi muri Ethiopia, kubaka impombo zikwirakwiza peterori mu bihugu no gucukura gazi metane yo mu kiyaga cya Kivu.
Peterori na gazi biramutse bicukuwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ngo byaziba icyuho cy’ibura ry’ibiyikomokaho, muri EAC ngo birangana n’utugunguru miliyoni 64 buri munsi, ndetse ubukana bw’ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku biti hamwe n’imihindagurikire y’ibihe nabwo bwagabanuka, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Inama yiga ku guteza imbere umutungo kamere wa peterori n’ibiyikomokaho mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba, yitabiriwe n’abashoramari mpuzamahanga mu bijyanye n’icukurwa n’icuruzwa ry’ibikomoka kuri peterori, hamwe n’abayobozi barimo abaministiri muri uwo muryango; ikaba iteganijwe kugera ku myanzuro ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo nanjye birantunguye rwose kuko muri aka karere ndabona hari petrole nyinshi cyane nanjye ntarinzi kandi ndizera ko bigiye gutuma abashoramari