Ibihugu bya EAC birasabwa gushyira hamwe kugira ngo isoko rusange rigerweho

Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Dr. Richard Sezibera arahamagarira ibihugu bya EAC guhuriza imbaraga hamwe mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’isoko rusange.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu nama yagiranye n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera kuri uyu wa kabiri tariki 11/12/2012, mu gikorwa cyo gusuzuma ibyagezweho mu myaka ibiri isoko rusange rimaze ritangiye.

Dr. Sezibera avuga ko kugira ngo isoko rusange rigerweho bisaba uruhare rw’abantu batandukanye harimo n’abikorera n’imiryango itegamiye kur Leta; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga. Asobanura ko abikorera bafite mu maboko yabo iterambere ry’ubukungu n’iterambere ry’umuryango wa EAC.

Yanakanguriye ibihugu kuzamura imibereho y’abagore, binjizwa mu myanya y’inzego z’ubuyobozi no mu bukungu kuko umubare wabo ukiri hasi ugereranyije n’abagabo.

U Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasizuba mu kugira umubare munini w’abagore bari mu nteko nshingamategeko n’ijanisha rya 56%.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka