Hatangijwe uburyo bushya buzanoza ubucuruzi mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ikigega cy’Abanyamerika gitsura Amajyambere (USAID) na sosiyete ya TradeMark East Afrika byatangije uburyo bushya buzafasha kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Iyi gahunda yitezweho kugirira akamaro Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja.

Iyi gahunda izatwara miliyoni 5,7 z’amadolari ya Amerika azafasha mu kugabanya igihe n’ibiciro byatangwana ku mizigo kugira ngo inyure ku mipaka y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Peter Malnak, mu isinywa ry’aya masezerano kuri uyu wa Kane tariki 23/5/2014.

Yagize ati “Igihe ni amafaranga, igihe kiramutse kigabanutse, amakamyo y’ibigo yakora ingendo nyinshi n’ibicuruzwa bitwarwa haba byizewe umutekano wabyo kandi ubwikorezi bukagera ku isi hose kandi abaguzi bakagura ibicuruzwa bihendutse.”

Peter Malnak uhagarariye USAID na Mark Priestly uhagarariye TradeMark East Africa nibo bashyize umukono kuri aya masezerano.
Peter Malnak uhagarariye USAID na Mark Priestly uhagarariye TradeMark East Africa nibo bashyize umukono kuri aya masezerano.

Mark Priestly, umuyobozi wa TradeMark East Africa mu Rwanda, yatangaje ko ubu buryo bwo kwihutisha ibicuruzwa ku mipaka y’u Rwanda no gufasha u Rwanda kugera ku bicuruzwa bituruka mu karere byakongera 10% b’ibicuruzwa byoherezwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Leta ya Amerika isanga korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba byakongera ubukungu bw’ibi bihugu bikanarwanya ikibazo cy’ibura ry’ibiryo. Ivuga ko byanatanga imirimo bikanazamura amafaranga umuntu akorera ku giti cye.

Ubu buryo buzwi ku izina rya Rwanda Electronic Single Window (RESW), bufite agashya ko guhuriza hamwe serivisi zisa abantu bakenera, bukabagenzura bukanabaha ibyangomwa mu gihe gito.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka