Harigwa uburyo umusaruro wo mu Rwanda wakongerwa ukanahaza isoko mpuzamahanga

Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), irahugura abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda ku kongera ingufu bakongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo uhaza u Rwanda ukanasagurira akarere.

Aya mahugurwa agenewe abahinzi n’aborozi b’umwimerere mu Rwanda, kugira ngo babashe kumenya ko isoko bagemurira ritakiri miliyoni 10,5 z’Abanyarwanda ahubwo ko ari akarere kose ka Afurika y’Iburasirazuba kabarirwamo abarenga miliyoni 100, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINEAC, Innocent Safari.

Yagize ati "Impamvu twabahamagaye bano bahinzi ni ukubabwira tuti amarembo aruguruye muri bino bihugu bitanu isoko ntago ari rya rindi ry’u Rwanda gusa mujye Tanzania, mujye i Burundi, mujye Kenya, mujye Uganda amahirwe arahari".

Safari Innocent, umunyamabanga uhoraho muri MINEAC (uhagaze) atangiza inama yagiranye n'abahagarariye abahinzi-borozi mu gihugu.
Safari Innocent, umunyamabanga uhoraho muri MINEAC (uhagaze) atangiza inama yagiranye n’abahagarariye abahinzi-borozi mu gihugu.

Ku kibazo cy’uko umusaruro wo mu Rwanda ushobora guhaza Abanyarwanda ukarenga ukanahaza akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, umunyamabanga uhoraho muri MINEAC yatangaje ko bishoboka mu gihe abahinzi n’aborozi bashyizemo imbaraga.

Ati "Njyewe mbona byashoboka. Iyo urebye ahantu twari turi imyaka itari myinshi ishize n’aho tugeze mu buryo bw’umusaruro bwaba mu buhinzi bwaba mu bworozi n’uko kwishyira hamwe kw’abantu. Ngira ngo mwababonye barenze 160.

Icyo kintu cyonyine kandi ni amakoperative ni ikigaragaza ko Abanyarwanda bahagurukiye igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi cyo gusagurira amasoko mpuzamahanga."

Abahagarariye abahinzi -borozi mu gihugu cyose basaga 160 bagiranye ibiganiro na MINEAC biga uburyo bazamura umusaruro bakajya bohereza ku isoko rigari rya EAC.
Abahagarariye abahinzi -borozi mu gihugu cyose basaga 160 bagiranye ibiganiro na MINEAC biga uburyo bazamura umusaruro bakajya bohereza ku isoko rigari rya EAC.

Sylvere Mudenderi, uhagarariye urugaga rw’abahinzi b’umwimerere mu Rwanda, nawe yemeza ko imbogamizi ziri kugenda zigabanuka ukurikije ko Leta ikomeza gushyiraho ingamba zihamye ahubwo n’abaturage bakaba bagomba gushyiraho akabo.

Ati "Mu by’ukuri ntago navuga ko hari ikibura. Ni za ngamba buri gihe Minisiteri y’Ubuhinzi ihora ishyiramo ingufu, ni ukongera imbuto nziza tukongera ifumbire, tugahingira igihe n’amahugurwa menshi ku bahinzi.
Ntago bakiri ba bahinzi batize gusoma. Ubu ni abantu bize nibo borora nibo bahinga niyo mpamvu twaje kuganira na MINEAC muri aya mahugurwa kugira ngo bumve amahugurwa bafitemo."

Aba bahinzi n’aborozi bagiranye ibiganiro na MINEAC kuri uyu wa gatatu tariki 02/04/2014 banakangurirwa kugira umuco wo guhangana mu bucuruzi no gukora byinshi kugira ngo ubukungu bwabo n’ubw’igihugu bwiyongere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka