EALA irashima ibikorwa by’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), Margaret Nantongo Zziwa, arashima ibikorwa bimaze kugerwaho n’uruganda rw’amakaro (East African Granite Industries) rukorera mukarere ka Nyagatare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutambagizwa uru ruganda kuri uyu wa 14/04/2013, uyu muyobozi wa EALA yatangaje ko amakaro akorwa n’uru ruganda rwa East African Granite Industries nta handi wayasanga mu karere ka Afurika, bityo akaba agomba kugirira Abanyafurika bose akamaro, by’umwihariko abo mumuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Yagize ati “Turashima cyane uru ruganda rw’amakaro rwa Nyagatare. Aya makaro ahakorerwa nta handi wayasanga uretse mu Bushinwa n’Ubugiriki. Nk’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba rero, aya makaro aje ari igisubuzo haba ku bacuruzi ndetse n’abubatsi kubera ko bazoroherezwa imisoro ndetse n’igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije n’atumizwaga hanze.”

Perezida w'Inteka Ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (Hagati) na Ministiri ushinzwe EAC.
Perezida w’Inteka Ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (Hagati) na Ministiri ushinzwe EAC.

Aherekejwe na Minisitiri w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Monique Mukaruriza ndetse na n’itsinda ry’Abadepite mirongo ine baturutse munteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA),batambagijwe inyubako z’uruganda, banasobanurirwa uburyo butandukanye bukoreshwa mu gukora amakaro.

Aya makaro akorwa n’uruganda East African Granite Industries ni umwimerere kuko avanwa mu mabuye gusa nta bindi bivanzwemo, aya mabuye akaba acukurwa mu karere ka Nyagatare.

Mu kiganiro na Kigali Today, Minisitiri Monique Mukaruriza yatangaje ko uruganda East African Granite Industries rufite isoko rinini cyane muri aka karere.

Ati “Uru ruganda ruri mu Rwanda. Rwakabaye rugurisha amakaro ku baturage bagera kuri miliyoni icumi n’igice ariko ubu uru rurganda rufite isoko rya miliyoni hafi 134 z’abaturage bagize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Minisitiri Mukaruriza (Iburyo) na Depite muri EALA Christophe Bazivamo bareba amakaro akorwa na EAGI.
Minisitiri Mukaruriza (Iburyo) na Depite muri EALA Christophe Bazivamo bareba amakaro akorwa na EAGI.

Kandi ikigaragara nuko kuba turi mu isoko rusange nkuko bizwi twasinyanye amasezerano n’umuryango wa EAC yo gukuraho amahoro kubicuruzwa bifite inkomoka yo mubihugu by’uyu muryango.”

Uruganda East African Granite Industries kugeza ubu rufite ubushobozi bwo gukora amakaro angana na metero kale ibihumbi 200 ku mwaka. Rwubatswe rutwaye akayabo ka miliyoni 15 z’amadorari.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ngo aya makaro arahenze cyane, nkuko mu rwanda dusanzwe turi aba mbere muguhenda, ubundi ntabwo ibintu byiz abikorerwa iwacu byagahenze abanyarwanda, kuko icyo gihe bituma dushaka gukoresha ibyahandi ndetse ntutumenye agaciro k’ibyacu ngo m2 igura 30.000F kandi amakaro asanzwe meza ava hanze nta m2 igura 15.000f, IBI NIBYON GUSUZUMA KUNYUNGU Z’UMUNYARWANDA.

BIPOLI yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Nizere ko amakaro agiye kujya atugeraho ahendutse! Ariko genda rwanda uri nziza koko! Ubu dusigaye dukora amakaro, n’ukuntu nari nzi ko amakaro burya abayacukura nk’amabuye y’agaciro? Nunvaga ntahandi yava atari ibwotamasimbi.

shyaka yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ahubwo abahagarariye EAC mubihugu byabo nizere ko bagiye kurangira amasoko abaturage baho bakazaza kugura amakaro hano iwacu.

manzi yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

aba bayobozi ndibaza ko bazarangira abacuruzi n’abubatsi b’iwabo ibyo babonye mu rwanda bajyaga bajya gushakira iyo bigwa.

gatama yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

uru ruganda ni ikitegererezo ku bihugu by’aka karere ka EAC;dufite imitungo kamere myinshi,ikibura ni ubushake bwo kuyibyaza umusaruro ubundi tugasarura amafaranga.

murenzi yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka