EAC yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku kicaro cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kiri i Arusha muri Tanzaniya hashyizwe ikimenyetso cyanditseho amagambo yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikimenyetso abakuru b'ibihugu bigize EAC bashyize ku cyicaro cy'uwo muryango.
Ikimenyetso abakuru b’ibihugu bigize EAC bashyize ku cyicaro cy’uwo muryango.

Iki kimenyetso cyashyizweho kuri uyu wa gatatu tariki 30/04/2014 n’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bateraniye mu nama idasanzwe ya 12 y’abayobozi b’ibihugu bigize uwo muryango.

Abo bayobozi ni Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda, Perezida Jean Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi, Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya, Perezida Jakaya Kikwete uyobora Tanzaniya na Perezida Yoweli Musezeni uyobora Uganda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka