EAC ngo ifite umutungo kamere wayiteza imbere

Kuba akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite umutungo karemano mwinshi, ariko utaratangira kubyazwa umusaruro uko bikwiye ni kimwe mu byigirwa mu nama yiga ingamba zatuma ubukungu bw’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) buzamuka.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012 i Kigali, abayobozi b’ibihugu bigize EAC bagomba gusubiza ibibazo birebana n’ingamba za Leta z’ibyo bihugu mu kubiteza imbere.

Ibigaragara nk’umutungo ushobora gufasha izahuka ry’ubukungu bw’aka karere ni byinshi, ariko abaturage bako baracyafite imibereho irimo ubukene kandi ejo hazaza habo ntibahabona neza.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iravuga ku bikorwaremezo, no ku bufatanye bushingiye ku biganiro hagati ya za Guverinoma n’abakora umurimo w’ubucuruzi, byose bigamije guteza imbere ubukungu bw’aka karere.

Abahanga mu nzego zitandukanye bamaze guhamya ko mu gihugu cya Kenya no muri Uganda hari peteroli; ndetse no mu Rwanda harateganywa itsinda ry’impuguke rigomba gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu hari peteroli.

Mu gihugu cya Tanzania ho bamaze kuvumbura ko bafite Gaz ikoreshwa mu nganda no mu ngo, mu Rwanda hari Gaz methane ndetse no mu gihugu cya Ethiopia hari ingufu zituruka ku muyaga.

Henshi hagenda havumburwa umutungo kamere utari uzwi. Mu Rwanda havumbuwe gaz methane, muri Uganda na Kenya havumbuwe peteroli.
Henshi hagenda havumburwa umutungo kamere utari uzwi. Mu Rwanda havumbuwe gaz methane, muri Uganda na Kenya havumbuwe peteroli.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko mu gihe Leta z’ibi bihugu ziramutse zishyize ingufu mu kubyaza uwo mutungo umusaruro mu buryo nyabwo, nta gushidikanya byatera imbere bigasezera ku bukene.

Iyi nama irifashisha inzobere zo mu itangazamakuru ryandika ku bukungu, baturutse ahanini mu kinyamakuru The Economist. Aba ni bo bategerejweho kuyobora ibiganiro n’abayobozi b’ibi bihugu barimo Prezida w’u Rwanda Paul Kagame, Prezida wa Uganda Yoweri Museveni ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Tanzani,a Mizengo Pinda.

Uretse ibyo biganiro by’abayobozi, iyi nama itegerejweho kwiga ku ngamba zo kugabanya bariyeri z’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigize aka karere, buri gihugu kigaragaza ingufu gishyira mu kuzigabanya cyangwa kuzikuraho. Igomba kugaragaramo n’ingamba zifatwa mu gutanga akazi ku rubyiruko, no kubagezaho ubumenyi bwabibafashamo.

Iyi nama kandi izareba ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na yo agaragara ko ari menshi muri aka karere, ariko uburyo imirimo yo kuyatunganya ikorwamo ikaba ikigaragara nk’idakorwa neza, ku buryo bituma hari abakemanga aho aba yaturutse.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka