EAC izakoresha 7 315 000$ mu bikorwa bine by’ingenzi

Inama yahuje ubuyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abaterankunga bayo, tariki 20/02/2012, yemeje ko uyu muryango uzakoresha 7 315 000$ (4389000000 Rwfs) mu gushyira mu bikorwa inshingano enye za EAC mu mwaka wa 2012-2013.

Ibikorwa bine bizakoreshwamo ayo mafaranga ni: gushyiraho isoko rimwe (Common Market Protocol), kurangiza gutegura no gushyira mu bikorwa ikiciro cyo gukoresha ifaranga rimwe (East African Monetary Union Protocol), kumenyekanisha gahunda za EAC mu baturage no kuzigiramo uruhare hamwe no gushyiraho ibigo no kubyongerera ubumenyi.

Ushinzwe umusaruro n’ibikorwa rusange mu bunyamabanga bwa EAC, Jean Claude Nsengiyumva, yatangarije abafatanyabikorwa ko ingengo ya 7 315 000$ izafasha umuryango gushyira mu bikorwa ibyihutirwa nubwo aya mafaranga atariyo yonyine EAC izakoresha.

EAC witabaza abafatanyabikorwa mu bice bitandukanye kugira ngo umuryango ushobore kugera ku byo wiyemeje. Ushinzwe ubufatanye muri Ambasade y’Abadage i Dar es Salaam, Gisela Habel, avuga ko ashima uburyo ibyateguwe n’ubunyamabanga bwa EAC bishyikirwa mu bikorwa.

Mu bafatanyabikorwa ba EAC harimo Canada, Denmark, Finland, France, Germany, DFID-UK, European Union, World Bank, Norway n’ibindi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka