EAC: U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu bifite ubwigenge mu bukungu

Umuryango The Heritage Foundation n’ikinyamakuru “The Wall Street Journal” byatangaje ko u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu bice bitandukanye by’ubuzima kandi akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gutanga uburyo bwo kwiteza imbere ndetse no korohereza ba rwiyemezamirimo ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu mu ryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Raporo ibyo bigo byashyize ahagaragara tariki 12/01/2012, yerekana ko mu bwigenge bw’ubukungu u Rwanda ruri ku mwanya wa 59 ku isi n’amanota 64.9. U Rwanda rwiyongereyeho amanota 2.2 ugereranyije n’umwaka.

Ibyo byose bigaragarira mu buryo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa, kurengera agaciro k’ifaranga n’ubwisanzure mu gushora imari.

Uretse u Rwanda, ikindi gihugu cyo muri EAC kiza mu myanya 100 ya mbere ni Uganda. Ibindi bihugu bisigaye biza mu myanya y’inyuma cyane cyane kubera ikibazo cya ruswa ndetse n’imikorere y’ubucuruzi igikeneye kuvugururwa.

Uganda iza ku mwanya wa 78, Kenya 105, Tanzania 110, Burundi 157 naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ikaza ku mwanya w’172.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu 46 biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara byakozwemo ubwo bushakashatsi. Ubwo bushakashatsi bukomeza buvuga ko kuba u Rwanda ruhagaze neza byarufashije kurwanya ubukene no kwiteza imbere muri rusange.

Ibihugu biza imbere ku isi ni Hong Kong, Singapur, Australia, New Zealand na Switzerland. Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa munani akaba ari na cyo gihugu cy’Afurika cyiza mu bihugu icumi bya mbere.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka