Burera: Kwambukira ku ndangamuntu byorohereje abacuruzi bambukiranya imipaka

Abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika, batangaza ko kuba bajya muri Uganda gukora ibijyanye n’ubucuruzi butandukanye bakoresheje indangamuntu gusa ku mupaka byaborohereje mu bucuruzi bwabo.

Ndabereye Simon ni umwe muri abo bacuruzi. Ubwo yari ari kuri uwo mupaka ari kumenyekanisha ibicuruzwa akuye muri Uganda, tariki 21/05/2014, yavuze ko kuva aho hagiriyeho gahunda yo kwambuka umupaka hakoresheje indangamuntu gusa, ubucuruzi bwe bwarushijeho kugenda.

Agira ati “Indangamuntu yakemuye byinshi. Abacuruzi baragenda ku bwinshi, mu gitondo uko bukeye n’uko bwije…Uganda niyo twirirwa. Bagufashe bakakubaza indangamuntun yawe, ukabereka n’aka-jeton baba baguhaye, nta kindi bakubaza.

Ku giti cyanjye byakemuye byinshi. Kuko jyewe ubundi nazaga passé-port yarashize cyangwa ubundi mvuga ngo irashira kuko nambuka kenshi ariko urumva ubungubu ikibazo cyarakemutse. Buri mezi atatu nagombaga kuba nagura passé-port ariko rero ubungubu ndumva nta kibazo. Na passé-port twakoreshaga twarazibitse.”

Ndabereye Simon avuga ko gukoresha irangamuntu gusa ku mupaka byatumye ubucuruzi bwe bugenda neza.
Ndabereye Simon avuga ko gukoresha irangamuntu gusa ku mupaka byatumye ubucuruzi bwe bugenda neza.

Undi mucuruzi witwa Janvier Hakuzimana avuga ko kwambukira ku ndangamuntu gusa byafashije abaturage kuko byongereye ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda ndetse n’Abagande.

Agira ati “Urabona passé-port iba ihenze. Passe-port igura ibihumbi 50. Kandi n’ibisabwa mu gusaba passé-port nabyo burya abaturage ntabwo baba babisobanukiwe. Ariko iyo aje n’irangamuntu ye, bakamubaza aho agiye, hari agapapuro hariya batanga bateraho cachet…nk’ako gapapuro bamuha amezi atandatu.

Uri kumva n’iyo yaba ari umupagasi ugiye hehe, apfa kuba agafite, nta yindi rwaserera, nta byangombwa, ntawe umubaza ngo banza ujye kwa “nyumba kumi”, jya hehe! Uri kumva ni ibintu byiza ku muturage, biroroshye.”

Gukoresha irangamuntu gusa wambuka umupaka wa Cyanika byongereye abinjira n'abasohoka mu Rwanda.
Gukoresha irangamuntu gusa wambuka umupaka wa Cyanika byongereye abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Usibye abacuruzi, iyo ugeze ku mupaka wa Cyanika usanga n’abandi baturage, baba Abanyarwanda ndetse n’Abagande bambuka umupaka berekanye indangamuntu gusa.

Kunyura ku mupaka hakoreshejwe indangamuntu gusa byatumye umubare w’abinjira ndetse n’abasohoka mu Rwanda wiyongera: amakuru aturuka kuri uwo mupaka avuga ko abinjira ndetse n’abasohoka mu gihe kingana n’ukwezi kumwe biyongereyeho abari hagati 3000 ndetse na 4000.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka