Perezida Paul Kagame amaze kugera i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), itangira kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Werurwe 2016.
Biteganyijwe ko batangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya pasiporo ya EAC, bakiga uko baca imodoka zakoreshejwe n’imyenda izwi nka caguwa byinjizwa mu karere.
Ku murongo w’ibyigwa baranarebera hamwe ubusabe bwa Sudani y’Amajyepfo yifuza kwinjira muri uyu muryango
Amakuru arambuye turacyayabakurikiranira.

Perezida akigera i Arusha yakiriwe na mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.


Perezida Kagame bamwakirije imbyino z’umuco wo muri Tanzania.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa EAC, Richard Sezibera nabo barahari.
Ohereza igitekerezo
|
Kumurongo w’ibyigwa ko hatari ikibazo cy’uburundi, uburyo amahoro yagaruka n’impunzi ziri hirya no Hino z’abarundi zigataha. The.