Afurika y’Iburasirazuba yababajwe n’urupfu rwa Magufuli
Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wifatanyije n’Abanyatanzaniya bagize ibyago byo kubura Perezida w’Igihugu cyabo, Dr John Pombe Magufuli, witabye Imana azize indwara y’umutima nk’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabitangaje.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko Dr John Pombe Magufuli yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 61 y’amavuko.
Urupfu rwe rwababaje abaturage batari bake bo muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba rwatangajwe mu gihe benshi bari bamaze iminsi bibaza ku buzima bwe n’aho yaba aherereye dore ko ataherukaga kugaragara mu ruhame.
@jumuiya join our brothers and sisters in Tanzania in mourning the death of H.E President John Pombe Magufuli @MagufuliJP Our sincere condolence. pic.twitter.com/vtPcqRlVqZ
— East African Community (@jumuiya) March 18, 2021
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije umuryangowe nabo yarahagarariye.