Abapolisi ba Kenya badufata nk’imari – Abashoferi b’Abanyarwanda ku karengane

Kuri uyu wa 13 Nyakanga hamenyekanye inkuru y’umushoferi w’Umunyarwanda wafatiwe I Mombasa, aho abapolisi b’igihugu cya Kenya bavugaga ko atwaye ikamyo ifite amapine ashaje, bityo bamwishyuza Amashiringi ya Kenya ibihumbi icumi(100,000 Frw), banamushyiramo amapingu bamuteguza umunyururu.

Umushoferi w'Umunyarwanda wafatiwe i Mombasa
Umushoferi w’Umunyarwanda wafatiwe i Mombasa

Aka videwo uyu mushoferi yafashe ubwo yari asubiye mu modoka aho bari bamwohereje ngo azane ayo mafaranga bamuciye, kanavuga ko amafaranga yari yaciwe ngo atari kuyahabwaho inyemezabwishyu, ari cyo cyatumaga avuga ati “ni ruswa”, dore ko n’amapine ubwayo, yavugaga ko mu by’ukuri adashaje.

Umushoferi kandi yongeyeho ati “mu muhanda w’ibihugu byo mu karere duhuriramo n’ibibazo byinshi cyane, n’akarengane gakabije. Nimudutabare.”

Iyi nkuru yavuzweho amagambo anyuranye n’abagera ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagiraga bati “Birababaje kubona umuntu yarenganywa bene kariya kageni. N’iyo haba hari ikibazo kiri ku modoka, ntabwo bikwiye ko umushoferi ari we wakwishyura icyo kiguzi, ahubwo bavugana na nyirayo.”

Abandi nabo bashakaga kwerekana ko muri Kenya, ibyabaye ku mushoferi w’umunyarwanda ari ibisanzwe, kuko ngo yari “mu gihugu cyamunzwe na ruswa.”

Hari uwagize ati “nareke kwigira iby’inka yarembye, niyishyure amafaranga akomeze akazi, kereka niba Kenya mwarayibagiwe. Ni ko babayeho uba ugomba kubasigira akantu mbere yo gukomeza.”

Justin Kanyagisaka, umuyobozi wa Sindika y’abashoferi b’amakamyo yambukiranya umupaka, avuga ko abashoferi bo mu Rwanda babangamiwe n’amategeko abangamye yo mu bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda, ndetse bakanakorerwa akarengane gatewe n’umuco wa ruswa yahawe intebe mu mihanda yo mu karere.

Kanyagisaka agira ati “Amategeko yo muri Kenya ndetse na Tanzaniya, avuga ko ikosa umunyamahanga akoreye mu muhanda ryose rigomba kumujyana mu rukiko, kereka iyo afite umwishingizi w’umunyagihugu wemeza ko azishyura amande aciwe.”

Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe umushoferi ategereje kujya mu rukiko, baba bamushyize mu kasho, aho aba ashobora kumara n’iminsi itatu atarahabwa ubutabera.

Mu mategeko ya Kenya kandi, ngo hari irivuga ko umushoferi wese atemerewe guhagurutsa imodoka mu gihe yaba ifite ikibazo icyo ari cyo cyose.

Icyakora kuri iyi ngingo, kandi ahereye no ku ikosa umushoferi yarezwe I Mombasa, Kanyagisaka agira ati “Inshuro nyinshi twagiye twakira ibibazo by’abashoferi b’Abanyarwanda, twareba icyo baregwa tugasanga mu by’ukuri ntaho bihuriye. Iyo bareze imipine y’imodoka, dusaba abashoferi kudufotorera tukareba, ugasanga mu by’ukuri ni urwiyenzo rwo kugira ngo babake ruswa.”

Ninaho ahera agira ati “abapolisi bo mu bihugu duturanye nka Kenya na Tanzaniya, usanga iteka iyo babonye umunyamahanga mu muhanda bumva ko babonye imari. Ikintu cyo gusaba imwishingizi mu ikosa, kiratubangamira cyane, ariko ibyo kuvuga ko ikosa ryose rikujyana mu rukiko byo byaratuzonze.”

Mu mategeko y’umuhanda yo mu Rwanda, amakosa hafi ya yose atangirwa amande, umushoferi agakomeza urugendo, ariko muri Kenya ngo si ko bigenda, kandi ngo aha ni ho ruswa itangirira.

Ubuvugizi bwa Sendika

Tugarutse ku kibazo umushoferi yagize mu cyumweru twashoje ejo, Kanyagisaka avuga ko bavuganye na Minisiteri y’ibikorwa remezo-MININFRA, maze na yo ikavugana n’Ubunyamabanga bw’ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru, Northern Corridor, maze na yo ivugana na Polisi ya Kenya, maze umushoferi ararekurwa.

Aha ni ho yagize ati “iyo basanze ikosa wakoze ari iry’ukuri, nta kintu na kimwe bakumarira utarishyura amande. Ni cyo kigaragaza ko umushoferi bamurenganyaga.”

Mu bashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka, abari muri sendika ngo bo bakorerwa ubuvugizi bwihariye, ku buryo bitanaba ngombwa ko batabaza itangazamakuru.

Agira ati “iyo umunyamuryango agize ikibazo, tuvugana na sendika z’abashoferi bo mu gihugu arimo, hanyuma bakamufasha. N’iyo bibaye ngombwa, amande yaciwe turayamwishyurira nka sendika, kuko dufire ingengo y’imari yabugenewe, ku banyamuryango.”

Kugera aho bishyurira umunyamuryango icyakora, avuga ko bitari bikwiye, ko ahubwo “ba nyir’imodoka baba bakwiye kwishyura ikiguzi cy’ibibazo imodoka zihurira nabyo mu nzira, icyakora ibyinshi usanga badashaka kubyumva.”

Icyo Kanyagisaka yemera, ni uko ruswa yabaye umuco karande mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yibuka ikibazo umushoferi wabo yahuye na cyo muri Tanzaniya mu minsi ishize, maze bamubwira ko agomba kwishyura amashiringi ya Tanzaniya ibihumbi magana atanu(hafi ibihumbi 300 Frw), cyangwa yabyanga akajyanwa mu rukiko.

Icyo gihe yamenyesheje sendika yo mu Rwanda, maze bamugira inama yo kwemera kujya mu rukiko, aho bamuciye Amashiringi ibihumbi 25(ibihumbi 14 Frw) gusa.

Asubiye ku modoka, abapolisi ngo baramubwiye bati “nta kibazo imodoka turayiguha, ariko urabanza wishyure amashiringi ibihumbi 100(55,000 Frw) kuko imodoka yawe twayicungiye umutekano. Iyo na yo yari ruswa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka