Abanyeshuli 13 bo mu Rwanda batorewe kuyobora umuryango wa EACSU

Abanyeshuli 13 biga muri za kaminuza n’amashuli makuru atandukanye yo mu Rwanda batorewe kuyobora ihuriro ry’abanyeshuli biga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EACSU) mu matora yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya tariki 06-11/09/2012.

Ayo matora yitabiriwe n’abanyeshuli baturutse muri Tanzaniya, Uganda, Burundi, Kenya n’u Rwanda akaba ari nabyo bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Imyanya 32 niyo yahatanirwaga n’ibyo bihugu byose ariko byose siko ayo matora yabihiriye kuko u Rwanda rwihariyemo imyanya 13 yose isigaye yegukanwa n’ibindi bihugu bigize EAC.

Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ry’abanyeshuli biga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba ( EACSU) bwegukanwe n’Umunya-Ugandakazi witwa Nduhukire Sheila wiga muri Kaminuza ya Mbarara.

Uwo mwanya yawusimbuyeho Umunyakenya witwa George Yogo wari usanzwe awuyobora kuva mu mwaka wa 2010.

Nduhukire Sheila yatangaje ko ibikorwa by’iyo komite nshya bizibanda ku guteza imbere imibanire myiza hagati mu rubyiruko rwize n’urutarize rubarizwa mu muryango w’ibihugu bigize EAC.

Yabivuze atya: “igikorwa cyo guhuza urubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba bizafasha kwangura isoko ry’umurimo ndetse buri gihugu kigire ku kindi mu bijyanye n’uko cyakora kugira ngo kirusheho gutera imbere kuruta uko cyari kiri”.

Abanyeshuli b'Abanyarwanda basize bavomereye igiti Perezida Paul Kagame yasize ateye mu busitani bw'inyubako ya EAC mu mujyi wa Arusha.
Abanyeshuli b’Abanyarwanda basize bavomereye igiti Perezida Paul Kagame yasize ateye mu busitani bw’inyubako ya EAC mu mujyi wa Arusha.

Steven Nankunda, umwe mu banyeshuli batorewe guhagararira u Rwanda muri EACSU, avuga ko ibitagendaga neza mu banyeshuli biga muri kaminuza n’amashuli makuru bizarushaho gukosorwa muri iyi manda y’imyaka ibiri batorewe.

Uyu munyeshuli wiga muri SFB asobanura ko binyuze muri uwo muryango wa EACSU bagiye kujya kwiga uburyo abarimu b’intiti bajya basaranganwa hagati muri za kaminuza n’amashuli makuru zibarizwa muri ibyo bihugu.

Kayitsinga Alexandre wiga muri INILAK wahoze ahagarariye u Rwanda muri EACSU akaba acyuye igihe yasobanuye ko ibikorwa by’uwo muryango byatumwe hari byinshi bihinduka mu bijyanye n’ireme ry’uburezi butangirwa muri za kaminuza n’amashuli makuru.

Imbere y'inyubako ya EAC muri Arusha bahafatiye ifoto y'urwibutso.
Imbere y’inyubako ya EAC muri Arusha bahafatiye ifoto y’urwibutso.

Nk’uwari uyoboye iryo tsinda ry’abanyeshuli b’Abanyarwanda avuga ko ayo matora yagenze neza ndetse Abanyarwanda bagatorwa ari benshi kurusha abandi banyeshuli bo mu bindi bihugu bahahuriye.

Abanyeshuli bitabiriye ayo matora basabye komite nshya yatowe gukomeza kubaka uwo muryango ndetse ibikorwa byawo bigatanga ibisubizo birambye by’ibyo bihugu byose bigize umuryango wa EACSU.

Inyubako y'umuryango wa EAC iri mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.
Inyubako y’umuryango wa EAC iri mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.

Umuryango wa EACSU ufite ibibazo bijyanye n’amategeko asaba ko yavugurwa ndetse nawo ubwawo ugashakirwa ubuzima gatozi.

Ikindi kibazo cy’ingutu uyu muryango ufite ni uko nta bafatanyabikorwa ufite bikaba ari imbogamizi zikomeye ku mikorere yawo kuko ubu igikozwe cyose abanyeshuli bo muri za kaminuza n’amashuli makuru aribo bishakamo ubushobozi mu buryo bwo gutanga imisanzu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biragaragara ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa muruhando rw’amahanga imyanya cumi nitatu yose muri 32 birerekana icyizere abanyarwanda bakomeje kugirirwa kurwego mpuzamahanga. Igikorwa bakoze cyo kuvomerera igiti HE yateye ni igikorwa cy’ubutwari ntawahakana ko agaciro abanyarwanda bafite imbere yandi mahanga niwe wakaduhesheje. Wea are now proud of being rwandan!! Keep it up your excellence urubyiruko rw’ u Rwanda tukuri inyuma kdi ntituzatezuka narimwe kubumbatira umurage mwiza waduhaye

KOMEZA yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Turashimira abanyeshuri b’abanyarwanda batahwemye gushimangira intabwe twasize dutangiye kuko uyu muryango ndi muri bamwe bari ku isonga mu kuwutangiza.Gusa turasaba ko ikibazo cy’ingutu twasabaga ko bakwihutira gukemura cy’amategeko ko bagishyiramo ingufu kigakemuka kuburyo budasubirwaho. Turabasaba kandi ko bakwita kuri ressource mobilization kuko ntibabasha gukora nta bushobozi aho guhora bishakamo amafaranga nayo adahagije. Twongere tubibutse ko hari Office Ubuyobozi bw’Igihugu bwaduhaye binyuze muri Ministry of Education na KIST iba muri KIST hafi yaho KISTAS yakoreraga sinzi niba ariyo bakoreramo. KEEP IT UP!

Damas MUSONI yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Banyshuli b’u Rwanda mukomereze aho kandi muharanire kumenyekanisha igihugu cyanyu mu bindi bihugu.

Thx

yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka