Abakozi ba MINEAC bari mu mwiherero ugamije kureba aho ibikorwa byabo bigeze

Abakozi ba Minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) tariki 17/1/2012 batangiye umwiherero ugamije gusuzuma aho ibikorwa by’iyo Minisiteri bigeze, ibibazo ihura na byo ndetse n’umuti wa byo kugira ngo iyo minisiteri ikomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Hashize imyaka igera kuri itatu Minisiteri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba igiyeho ikaba yarihaye gahunda y’imyaka itanu itegurwa hagendewe ku cyerekezo 2020; nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’iyo minisiteri Monique Mukaruriza ubwo yatangizaga uwo mwiherero urimo kubere mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “kuba gahunda y’imbaturabukungu ndetse n’icyerekezo 2020 byarasubiwemo, abakozi ba MINEAC hamwe n’abayobozi muri iyo Minisiteri, twasanze ari ngombwa gusubiramo gahunda y’ibikorwa kuko gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) yarangiye, itarebaga ibijyanye no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu”.

Minisitiri Monique Mukaruriza yavuze ko uyu mwiherero uje gusesengurira hamwe ibyo bibazo byari nk’imbogamizi kuri iyo minisiteri.

Yabisobanuye muri aya magambo: “mu gihe iyi Minisiteri imaze igiyeho yagiye ihura n’ibibazo bitayoroheye, kuko yari igishakisha uburyo bw’imikorere, ndetse na gahunda zose ari nshya, hakiyongeraho abakozi bake kandi badafite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere yo kwishyira hamwe kw’ibihugu”.

Minisitiri Monique Mukaruriza yavuze ko ubu noneho ibintu byamaze kujya ku murongo.

Uyu mwiherero uzamara iminsi ibiri uzasuzumirwamo aho gahunda Minisiteri y’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yihaye igeze ishyirwa mu bikorwa, ibyakongerwa cyangwa ibyavugururwa muri iyo gahunda, kugira ngo bigendere mu murongo umwe na EDPRS II ndetse n’icyerekezo 2020 byavuguruwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka