Banki ya Kigali (BK), ubwo yitabiraga umwiherero w’Abanyarwanda bo muri Diaspora wabereye muri Denmark mu Mujyi wa Copenhagen, ku matariki 5-6 Ukwakira 2024, yagaragaje ko ari umwanya ukomeye wo guhurira hamwe bakaganira ku bintu bitandukanye birebana n’u Rwanda nk’Igihugu bakomokamo.
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), yagaragaje ko impapuro mpeshamwenda ziheruka gushyirwa hanze zitabiriwe kugurwa n’abashoramari bato ku kigero kiri hejuru y’icyari giteganyijwe kuko zaguzwe ku kigero cya 212%.
Abagore bakorana na Banki ya Kigali (BK) barishimira ko amafaranga baherewe muri gahunda ya ‘Kataza na BK’ yabagiriye akamaro kanini, akabafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.
Abashoramari n’abikorera bo mu Karere ka Karongi baganiriye ku iterambere ry’Umujyi wabo, bungurana ibitekerezo ku buryo bagiye gukora no kubyaza umusaruro ibikorwa birimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, no kubaka ibyumba by’amahoteri byajya byakira abatemberera muri ibyo bice ku bwinshi.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko yishimiye ubufatanye bushya yagiranye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, aho bemeranyijwe gutanga inguzanyo ya Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 13 na Miliyoni 484 mu mafaranga y’u Rwanda, azatangwa nk’inguzanyo yo gushyigikira no guteza imbere imishinga mito (…)
BK Group iratangaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamuye urwunguko ho Miliyari 47.8 Frw, urwo rwunguko rukaba rwariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize mu bikorwa byose bya BK Group.
Banki ya Kigali (BK) yahembwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa beza b’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agrishow) ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Karere ka Gasabo ku nshuro yaryo ya 17.
Banki ya Kigali (BK), imwe muri Banki zifite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, yatangije ubufatanye n’ikigo Veefin Solutions, kimenyerewe cyane mu gutanga ibisubizo bigendanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi z’imari (Chain Finance (SCF) and Banking-as-a-Service (BaaS) solutions).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwisanze rufite ubukungu bwasenyutse ku buryo kongera kubwubaka byasaga no guhera ku busa kuko nta mushoramari wigenga washoboraga kubona u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Turere twa Rwamagana na Kayonza bishimiye amahirwe y’ahazaza beretswe na BK Foundation.
Ba rwiyemezamirimo bagizwe n’abari n’abategarugori 25, bafite imishinga itandukanye bagiye guherekezwa ku bufatanye bwa BK Foundation n’Inkomoko, aho baterwa inkunga irimo iy’amahugurwa, ubujyanama mu kunoza imishinga ndetse imishinga ihize indi igafashwa kubona igishoro.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group, ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital, BK Foundation na BK TechHouse, ryatangarije abanyamigabane baryo ko ryabungukiye amafaranga 24.18Frw kuri buri mugabane usanzwe.
Nubwo mu masezerano Ikigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) cyari cyagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavugaga ko inguzanyo nzahurabukungu (Economic Recovery) itagomba kurenza iminsi icumi, ariko BDF yatinze iminsi 269.
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu benshi by’umwihariko abakora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse bakenera amafaranga ariko ntibayabone, ibigo by’imari byatangiye gutekereza uburyo hatangwa inguzanyo ijyanye n’ibyo umuntu akora.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwashimiye abanyamuryango bakoranye urugendo rw’igihe cy’imyaka isaga 30 bakorana umunsi ku wundi, mu bikorwa bitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rumaze gufata no gufunga abatekamutwe ibihumbi 10 na 317 kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, bakorera ibigo 20 bishinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO buratangaza ko bwagize inyungu y’arenga Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2023, avuye kuri Miliyoni zirenga gato 30 bungutse muri 2022.
Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, bwatangaje ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirenga 28 wariho muri 2022.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse, byishimiye inyungu yabonetse mu mwaka ushize wa 2023, irenga amafaranga y’u Rwanda Miliyari 74 na Miliyoni 800.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyatangije icyumweru cyahariwe amakoperative (Cooperative Week) guhera tariki 25 Werurwe 2024, muri iki cyumweru bakaba bibanda ku kubahiriza itegeko rigenga amakoperative, baraganira no ku byerekeranye no gusaba ubuzima gatozi hifashishijwe ikoranabuhanga, baranafatanya (…)
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye.
Abanyenganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko babangamiwe n’abafite imashini zoroheje bigana ibikorerwa mu nganda, ndeste n’ishoramari rikiri hasi mu kugura no kubika umusaruro wo gutunganya.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yanejejwe no kuba amakimbirane igihugu cye cyari gifitanye na Uganda ashingiye ku bibazo byo kutumvikana bishingiye ku bikomoka kuri peteroli cyakemutse.
Abakorana n’ibigo by’imari biciriritse barishimira uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho mu kubafasha kubona serivisi byihuse, bikabarinda kumara umwanya munini ku murongo bategereje.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rihuza u Rwanda na Qatar, yagaragaje ko iryo huriro n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha Igihugu kunguka abafatanyabikorwa bashya bahuje imitekerereze mu nzego zitandukanye.
Uruganda Africa Improved Foods rwatangiriye mu Rwanda aho rukora ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, rufite gahunda yo kwagurira ibikorwa byarwo no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo Ethiopia, Nigeria na Zambia.
Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, nyuma yo kwegukana uruganda rwa CIMERWA PLC ku rugero rwa 99.94%, irizeza ko igiye kongera ingano ya sima ku isoko ry’u Rwanda. Kwegukana uru ruganda byagezweho mu buryo bwa burundu tariki 24 Mutarama 2024, nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.
Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo buri kwezi guhera tariki ya 22 Mutarama 2024.
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (…)