Sauti Sol yaje mu Rwanda, imurika Album yise " Live and Die in Africa"
Yanditswe na
Roger Marc Rutindukanamurego
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2016, itsinda ry’abahanzi ryitwa "Sauti Sol" ryo mu gihugu cya Kenya, ryaje mu Rwanda, rimurika album nshya ryise" Live and Die in Afrika"
Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bane barimo Willis Chimano, Savara Mudigi, Bien-Aimé Baraza na Polycarp Otieno.
Abitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Expo Ground i Gikondo, babanje gususurutswa n’abahanzi b’abanyarwanda, barimo itsinda 3 Hills rigizwe na Eric Mucyo, Hope Irakoze na Jackson Kalimba.
Harimo kandi umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda witwa Yvan Buravan, Neptunez band, S.A.M, DJ Miller, na DJ Toxxyk.
Abagize itsinda rya Sauti Sol batangaza ibijyanye n’igitaramo cyabo
willis chimano, Savara Mudigi na Bien Aime Baraza baririmbira abafana babo
Eric Mucyo, Hope Irakoze bagize itsinda rya 3 Hills basusurikije abitabiriye iki gitaramo
Yvan Buravan Aririmbira abitabiriye iki gitaramo cya Sauti Sol
Basabaga abafana kuririmbana nabo
Bien Aime wa Sauti Sol yegereye abafana kugirango barusheho gusabana
Abafana bari benshi mu gitaramo
Igitaramo cyagaragayemo aba DJ bavangavangaga umuziki abantu bakaryohewa
Baryohewe n’abafana nabo bararyoherwa
Savara Mudigi yakoresheje imbaraga nyinshi asusurutsa abakunzi ba Sauti Sol