Sauti Sol yaje mu Rwanda, imurika Album yise " Live and Die in Africa"
Yanditswe na
Roger Marc Rutindukanamurego
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2016, itsinda ry’abahanzi ryitwa "Sauti Sol" ryo mu gihugu cya Kenya, ryaje mu Rwanda, rimurika album nshya ryise" Live and Die in Afrika"
Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bane barimo Willis Chimano, Savara Mudigi, Bien-Aimé Baraza na Polycarp Otieno.
Abitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Expo Ground i Gikondo, babanje gususurutswa n’abahanzi b’abanyarwanda, barimo itsinda 3 Hills rigizwe na Eric Mucyo, Hope Irakoze na Jackson Kalimba.
Harimo kandi umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda witwa Yvan Buravan, Neptunez band, S.A.M, DJ Miller, na DJ Toxxyk.