Uko amasiganwa abiri ategura Tour du Rwanda yegenze mu mafoto
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwe amasiganwa abiri agamije gutegura Tour du Rwanda 2016, hifashishijwe imihanda ibiri mishya izifashishwa bwa mbere
Ku munsi wa mbere w’aya masiganwa hari kuri uyu wa Gatandatu Taliki 22 Ukwakira 2016, aho abasiganwe bahagurukiye mu karere ka Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya Kilometero 115.6, maze Nsengimana Jean Bosco aba ari we uryegukana.