Pre-Tour du Rwanda: Bosco yegukanye agace ka Karongi-Rusizi

Mu irushanwa ritegura Tour du Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, Nsengimana Jean Bosco ni we ubaye uwa mbere mu gace ka Karongi-Rusizi (Kivu Belt).

Bosco yakomeje kwanikira abandi
Bosco yakomeje kwanikira abandi

Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 20 bari bahagurutse mu karere ka Karongi, berekeza mu karere ka Rusizi ku ntera ya Kilometero 115.6, maze batatu muri bo ntibabasha kurirangiza mu gihe Nsengimana Jean Bsco ari we wasize abandi .

Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa mbere
Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa mbere
Bazamuka imisozi yo mu karere ka Karongi
Bazamuka imisozi yo mu karere ka Karongi

Ku mwanya wa kabiri haje Areruya Joseph ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana akoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 54,Twizerane Mathieu aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 3h23’44".

Areruya Joseph wabaye uwa kabiri
Areruya Joseph wabaye uwa kabiri
Bisaba imbaraga mu kuguru
Bisaba imbaraga mu kuguru

Bagihaguruka, abasiganwa bagiye mu gikundi kimwe ariko nyuma y’iminota mike bageze ahaterera, Nsengimana Jean Bosco atangira kubanikira kugeza bashoje isiganwa.

Kuri iki Cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 201, abasiganwa barahaguruka mu karere ka Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya 140,7 km.

Andi mafoto yaranze isiganwa ry’uyu munsi

Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa kane
Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa kane
Imisozi ya Karongi na Nyamasheke harimo igizwe n'amabuye ashinyitse
Imisozi ya Karongi na Nyamasheke harimo igizwe n’amabuye ashinyitse
Amwe mu makoni bari basabwe kuyitondera, aha Polisi y'u Rwanda yabagendaga hafi
Amwe mu makoni bari basabwe kuyitondera, aha Polisi y’u Rwanda yabagendaga hafi
Areruya Joseph aha yari agerageje kunyura mu rihumye abandi
Areruya Joseph aha yari agerageje kunyura mu rihumye abandi
Berekeza i Nyamasheke
Berekeza i Nyamasheke
Abakinnyi babanje kugenda bacungana
Abakinnyi babanje kugenda bacungana
Nsengimana Jean Bosco (wambaye umukara), yaje gucomoka mu bandi aragenda
Nsengimana Jean Bosco (wambaye umukara), yaje gucomoka mu bandi aragenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakomeze mu mihigo

jean yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka