Amwe mu madini n’amatorero yubatse insengero zifite imyubakire yihariye haba mu bunini n’ubuhanga bwakoreshejwe n’abubatsi.
N’ubwo urutonde rw’insengero nini mu gihugu ari rurerure, twagerageje gutoranyamo 10, zishobora kuba zihiga izindi mu bunini n’ubuhanga bw’imyubakire.
1. Bethesda Holly Church (Ahitwa kwa Rugamba)
Uru rusengero ruherereye hirya y’Agakiriro ka Gisozi mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Abayobozi ba Bethesda bavuga ko uru rusengero rwubatswe kuva muri 2009 kugera muri 2014, hakoreshejwe imisanzu y’abanyetorero yanganaga n’amafaranga miliyari imwe n’igice.
Umushumba w’Itorero Ryera Bethesda, Albert Rugamba avuga ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye bisanzuye.
2. Itorero ry’Umugeni wa Kristo riri ku Gisozi(muri ULK)
Uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bine, rwubatswe kuva muri 2015 kugera 2017 mu kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
3. Restoration Church-Kimisagara
Uru rusengero ruri ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge; abaruyobora bavuga ko rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye neza, rwubatswe kuva mu 1994 kugera n’ubu hari ibikirimo gutunganywa.
4. Umusigiti w’i Nyamirambo (kwa Kadafi)
Wubatswe mu mwaka wa 1979 hakoreshejwe amadolari ibihumbi umunani ($8,000), ngo ufite ubushobozi bwo kwakira abantu babarirwa hagati ya 700 na 800.
N’ubwo inyubako ari nini yubatswe kuri metero24 kuri 60, ifite ibindi bice bidasengerwamo byagenewe amashuri.
5. Umusigiti wo mu Mujyi rwagati wa Kigali (witwa Madina)
Uyu musigiti wubatswe mu mwaka w’1913 ariko waje kuvugururwa muri 2007 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 Frw. Ufite amagorofa atatu asengerwamo n’abantu bashobora kugera ku 2.000.
6. Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo
Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu bagera ku bihumbi 3,500, imirimo yo kuyubaka yatangiye muri 2015 isozwa muri 2017 n’ubwo hari imirimo imwe n’imwe ikirukorwaho.
7. Urusengero rw’Abadivantisti b’umunsi wa 7 (i Remera)
Uru rusengero ruri ku gahanda k’amabuye kava kuri ‘Rond point ya Sobatube ku Kicukiro kerekeza i Remera ku Kisimenti.
Abayobozi b’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi bavuga ko uru rusengero rwaguzwe mu 1991 ari ahantu hari hateganijwe kujya habera akabyiniro.
Rwaje kuvugurwa ahagana mu mwaka wa 1998, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 3,500.
8. Kiliziya, Cathedrale Regina Pacis (Kimironko)
Yarangije kubakwa mu mwaka wa 2008 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 800 frw. Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 3,500.
9. Restoration Church-Masoro (Kigali)
Ni urusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi bine bicaye neza.
Abahasengera bavuga ko imyubakire y’uru rusengero irimo ubuhanga kurusha inyinshi mu nsengero ziri mu gihugu; ndetse mu gihe cy’amateraniro yose ahabera hakoreshwa ikoranabuhanga.
10. Urusengero rw’Itorero ry’Abadivantisiti rwa Gikondo
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
jyewe sigitekerezo ahubwo ndabaza impamvu hari insengero zirigufungwa?
Sha hari urusengero mutashizemo.Apotre Mignone afite urusengero rwiza kabisa inyuma nimbere.Muzarusure Kagugu muzahita murushira kuya mbere.
byose twarabisanze icyangombwa nuko ukomera kukuri wamenye ubwawe nturebe ukwabandi kandi wirinda guca imaza buri muntu mwitorero abe uwejejwe muri ryo ntituzi ngo ese abasenga byukuri nibande kuko umusiramu avuga ko abakirisitu bayobye abadive nabo bakavugako abasenga kucyumweru bayobye abakatorike bakavuga ko umubatizo mwiza ari kugahanga no kwambaza maria abatemwe bakavugako imana atariyo yehova abapene bakavuga ko amadini yandi ari inzaduka ayinyuma ya abadiv angilican katorik na adper ubway andi ni inzaduka ese abafite ukuri wababwirwa niki ko bitana ba mwana? komera kucyo wamenye ibyinsengero bireke.
Urusengero Imana yemera n’umutima uciye bugufi
Mahame na Kagare bavuze ibintu nyabyo!
Izi nsengero zirata ubwiza aho kurata kwigisha ukuri.
izi nsengero ni nziza kdi Imana inezezwa nazo ariko cyane cyane umutima w,umuntu wejejwe nirwo rusengero yituriramo
Jye ntabwo ndeba ubwiza bw’izi nsengero.Ahubwo mbabajwe nuko bigisha ibintu bitandukanye.Urugero,Ikorowani yigisha ko Abrahamu yagiye gutamba umwana we Ismael.Mu gihe Bible yigisha ko Abrahamu yatambye Isaka.Mu gihe Abagatolika na Restoration Church bigisha ko YESU yavutse le 25 December,Abadiventists ntibabyemera.Mu gihe Abaslamu basenga imana imwe,Abakristu bose basenga imana data,imana mwana n’imana mwuka wera,uretse Abahamya ba Yehova,basenga imana imwe yitwa Yehova (Yeremiya 16:21).Iyo abantu basenga ibintu bitandukanye,ntabwo bishoboka ko bose imana yabemera.Bivuga ko bamwe bata igihe,kuko bigisha ibinyoma (Matayo 15:9).Bible ivuga ko Abakristu nyakuri bemera ibintu bimwe (Abefeso 4:5).
Urakoze Kagare.Unyibukije ukuntu YESU yasize ahanuye ko Urusengero rwa Yerusalemu imana izarusenya.Urwo rusengero rwari rwiza kurusha izi zose mubona.Ariko kubera ko Abayahudi bigishaga amategeko yabo aho kwigisha Bible,Yesu yababwiye ko urusengero rwabo imana yali kurusenya (Matayo 24:1).Niko byaje kugenda.Mu mwaka wa 70,Imana yohereje abasirikare b’Abaroma bararusenya,kugirango yerekane ko Abayahudi batakiri ubwoko bwayo.Niko bizagendekera izi nsengero mureba.Imana izazisenya ku munsi w’imperuka.Nubwo zisa neza cyane,ba nyirazo bigisha ibintu bitandukanye n’ibyo Bible yigisha nkuko Kagare yatanze ingero nyinshi haruguru.Byaba byiza ubisomye.
uti :" Abayahudi bigishaga amategeko yabo aho kwigisha Bible"..none se icyogihe bible yabagaho?ko bble ije ejobundi..ahubwo vuga uti ntibigishaga ibyo Imana ishaka.kuko icyo gihe bari bafite abahanuzi babo ahubwo ntibabemere