Ihere ijisho insengero 10 zitatse ubwiza muri Kigali

Iterambere mu myubakire y’imijyi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ntabwo rigaragazwa n’ibigo bya Leta n’abikorera gusa.

Amwe mu madini n’amatorero yubatse insengero zifite imyubakire yihariye haba mu bunini n’ubuhanga bwakoreshejwe n’abubatsi.

N’ubwo urutonde rw’insengero nini mu gihugu ari rurerure, twagerageje gutoranyamo 10, zishobora kuba zihiga izindi mu bunini n’ubuhanga bw’imyubakire.

1. Bethesda Holly Church (Ahitwa kwa Rugamba)

Uru rusengero ruherereye hirya y’Agakiriro ka Gisozi mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Abayobozi ba Bethesda bavuga ko uru rusengero rwubatswe kuva muri 2009 kugera muri 2014, hakoreshejwe imisanzu y’abanyetorero yanganaga n’amafaranga miliyari imwe n’igice.

Umushumba w’Itorero Ryera Bethesda, Albert Rugamba avuga ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye bisanzuye.

2. Itorero ry’Umugeni wa Kristo riri ku Gisozi(muri ULK)

Uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bine, rwubatswe kuva muri 2015 kugera 2017 mu kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

3. Restoration Church-Kimisagara

Uru rusengero ruri ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge; abaruyobora bavuga ko rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye neza, rwubatswe kuva mu 1994 kugera n’ubu hari ibikirimo gutunganywa.

4. Umusigiti w’i Nyamirambo (kwa Kadafi)

Wubatswe mu mwaka wa 1979 hakoreshejwe amadolari ibihumbi umunani ($8,000), ngo ufite ubushobozi bwo kwakira abantu babarirwa hagati ya 700 na 800.

N’ubwo inyubako ari nini yubatswe kuri metero24 kuri 60, ifite ibindi bice bidasengerwamo byagenewe amashuri.

5. Umusigiti wo mu Mujyi rwagati wa Kigali (witwa Madina)

Uyu musigiti wubatswe mu mwaka w’1913 ariko waje kuvugururwa muri 2007 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 Frw. Ufite amagorofa atatu asengerwamo n’abantu bashobora kugera ku 2.000.

6. Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo

Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu bagera ku bihumbi 3,500, imirimo yo kuyubaka yatangiye muri 2015 isozwa muri 2017 n’ubwo hari imirimo imwe n’imwe ikirukorwaho.

7. Urusengero rw’Abadivantisti b’umunsi wa 7 (i Remera)

Uru rusengero ruri ku gahanda k’amabuye kava kuri ‘Rond point ya Sobatube ku Kicukiro kerekeza i Remera ku Kisimenti.

Abayobozi b’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi bavuga ko uru rusengero rwaguzwe mu 1991 ari ahantu hari hateganijwe kujya habera akabyiniro.

Rwaje kuvugurwa ahagana mu mwaka wa 1998, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 3,500.

8. Kiliziya, Cathedrale Regina Pacis (Kimironko)

Yarangije kubakwa mu mwaka wa 2008 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 800 frw. Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 3,500.

9. Restoration Church-Masoro (Kigali)

Ni urusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi bine bicaye neza.

Abahasengera bavuga ko imyubakire y’uru rusengero irimo ubuhanga kurusha inyinshi mu nsengero ziri mu gihugu; ndetse mu gihe cy’amateraniro yose ahabera hakoreshwa ikoranabuhanga.

10. Urusengero rw’Itorero ry’Abadivantisiti rwa Gikondo

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 22 )

Niba uko izi nsengero zicyeye ariko abazigana bameze isi yaba ijuru rito buriwese yisuzume kuko yaba yararuhiye ubusa ? Kdi buruwese azahabwa ingororano ikwiranye nibyi yakoze !

Nitwa ugana ijulu yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

Ariko mujye mutangaza inkuru mufitiye gihamya ibyo mutizeye mubaze ninde wababwiye ko kiliziya ya Regina pacis Ari cathederale. Iriya kiliziya yitwa paruwasi Regina pacis ya Remera. Ntimugakabye rwose

Martin yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ibi birantangaje ariko bintera ishema ryaho nkomoka kuko iterambere rihari rirahanitse
Igihugu mperereyemo uca kurusengero iburyo inzu ituwemo ibumoso akabari kuruhande ishop
Nange nzakomeza guteza igihugu cyange imbere mfatanye n’abandi kucyubaka

Alpha yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Byose ni ubusa insengero, amazu Neza, imyenda yibiciro mwambara, ndetse namamodoka mugendamo ntanakimwe bimaze niba izinsengero zanyu zidafashirizamo impfubyi, afapfakazi,imfungwa ndetse nabababaye kurinjye mbabazwa nariya mamiliyari hakiri benedata bicirwa ninzara kumuhanda abenshi muritwe basengera muri izi nsengero turi abahemu muburyo bwose kurinjye rero mbibona nkubwibone murakoze.

Placide yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ubonye nk’izi nsengero zose uwazihinduramo hospitals, schools!
A hungry man is an angry man...vanites des vanites!

Saddam yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Roho nzima mumubiri muzima.Ningombwa ko aho dusengera haba hakeye.

Felix Mbanenande yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Ngewe sinumva ukuntu twatura mumazu meza insengero Z’Imana zigasa nabi, ahumbwo reka nshimire Leta y’urwanda yagize ihushurirwa kuko nahandi byabaye.

MUTESA Sabiti yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

re yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Inama ntizatora insengero ahubwo izahitamo abayikoreye murakoze.

habanabashaka augustin yanditse ku itariki ya: 24-01-2019  →  Musubize

Luka 21:5-6

Nuko bamwe bavuga iby’urusengero, uko rwarimbishijwe n’amabuye meza n’amaturo. Arababwira ati: Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.

Shyira ubumenyi hasi, koresha ubwenge maze ufindure icyo Yesu Kristo yari ababwiye muri aya magambo ye aryoheye umutima ariko akarihiye amatwi.

Kamalouse yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Murakoze cyane ariko ijambo ry’Imana niryo kuri uryubaha akaryemera azaragwa ijuru Mugire Isabato nziza.

Nizeyimana samuel yanditse ku itariki ya: 20-10-2018  →  Musubize

Rekada bible ntije nonaha!!ibitabo bitanu byambere byanditswe mu-1513 ibyanyuma byandikwa ahagana+100!!none NGO bible ije nonaha mbega!!ahubwo jya kuyisha uyige Mahame we!!!

Mugwishe yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Ibyi sengero tubireke bavandi ahubgo buri wese nagume mu kwemerakwe.

Mutabazi jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka