Uko umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 wizihijwe mu gihugu hose - AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga 2015 u Rwanda rwizihije imyaka 21 rumaze rwibohoye, umunsi wizihirijwe mu gihugu hose. Abanyamakuru bacu bakorera mu turere twose tw’igihugu badukurikiraniye uko imyiteguro yawo n’uko wizihijwe mu mafoto.
Uyu munsi mu karere ka Nyagatare waranzwe n’imyiyereko y’abamotari n’isiganwa ku magare ryazengurutse umuyjyi wa Nyagatare.
Imyiyereko y’abamotari yatangiriye mu mudugudu wa Ryabega.
Umupolisi ari kubashyira ku murongo mbere yo gutangira imyiyereko.
Abasiganwa ku magare nabo bari babukereye biteguye gushimisha abakunzi b’uyu mukino.
Mu karere ka RUhango naho uyu munsi witabiriwe n’abantu batandukanye.
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru mu kagari ka Bukuba, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza Kwibohora 21.
Guverineri Uwamariya Odette akigera mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Bugesera asaba abaturage kurwanya umwanzi w’ubukene.
Ubwitabire bw’abaturage kuri uyu munsi bwari bwinshi.
Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.
Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.
UMUNSI MWIZA WO KWIBOHORA KURI TWESE .KANDI DUKOMEZE DUTERE INTAMBWE KUKO IBYO TUGERAHO UBU BIGENDA BIRUSHAHO KUBA BYIZA UKO IMINSI
IGENDA IHITA. TURANGAJWE IMBERE NA NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME NTACYO TUTAZAGERAHO .BWACYA YARACITSE BURUNDU. AMAZI,
UMURIRO BYAGEZE KURI TWESE ,AMASHURI YO SINAKUBWIRA .