Inzu yamenyekanye cyane ku izina rya MINAFET barimo kuyisenya
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, inzu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahoze bukoreramo izwiho kuba yari Biro ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku bwa Habyarimana Juvenal ndetse n’iyo Rwanda Revenue Authority mu gihe gishize yakoreragamo barimo kuzisenya ngo hakaba hagiye gushyirwa inyubako ya Equity Bank.

Iyi nyubako Umujyi wa Kigali wahoze ukoreramo ubu barimo kuyisenya.


Iyi na yo ni iyo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwakira Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority, cyakoreragamo. Yegeranye n’uy’Umujyi wa Kigali wakoreragamo zombi bakaba barimo kuyisenya.

Ahari hubatswe inzu zombi ngo Equity Bank yarahaguze ngo ikaba igiye kuhashyira inyubako izakoreramo.


Ibiro bishya by’Umujyi wa Kigali.
Roger Marc Rutindukanamurego
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ko uko imyaka ishira indi ikaza, ubwo burigihe bazajya basenya? kuki batakora za sites nshya bakubakamo ibigezweho, ariko natwe nibura tukazagira aho tuzajya twita old kigali hazaba habitse amateka yacu?
ko ayo mazu ko yubatswe ku myenda mukaba muyashenye imyenda itarishyurwa?
Nimutwoherereze igishushanyo mbonera uko inzu izahubakwa izaba isa?.
inyubako zigendanye n’igihe nizo dushaka maze igihugu cyacu kikarushaho kugaragara neza
inonzu kwarihatari.