Amafoto+Video: Tembera mu bice bitandukanye bya Remera muri ibi bihe bya #GumaMuRugo

Agace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa binyuranye bituma hakunze kurangwa urujya n’uruza rw’abantu. By’umwihariko, aka gace kazwiho kugira umubare munini w’utubari, ubundi hakaba Inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, Sitade Amahoro na Sitade Ntoya, bituma haba abantu benshi kubera imikino n’imyidagaduro.

Muri rond point ya Gisiment /Kissment i Remera ubu nta binyabiziga wahabona
Muri rond point ya Gisiment /Kissment i Remera ubu nta binyabiziga wahabona

Muri ibi bihe ibikorwa byinshi byahagaze, abantu bagasabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aka gace ka Remera kimwe n’ahandi henshi mu Mujyi wa Kigali karakonje cyane.

Muri iyi nkuru, Kigali Today iragutembereza mu bice binyuranye bya Remera, wirebere uko hasigaye hameze muri iyi minsi.

Amafoto:

I Remera kwa Rwahama ubu ni uku hameze
I Remera kwa Rwahama ubu ni uku hameze
Muri Koridoro i Remera. Aha hakunze kuba abantu benshi n'utubari twinshi, ubu nta bantu wahabona
Muri Koridoro i Remera. Aha hakunze kuba abantu benshi n’utubari twinshi, ubu nta bantu wahabona
Koridoro
Koridoro
Aha ni mu Giporoso ku maduka. Ubusanzwe habaga hari abantu benshi bahaha
Aha ni mu Giporoso ku maduka. Ubusanzwe habaga hari abantu benshi bahaha
Hirya gato, i Kanombe ku kibuga cy'indege. Ubu zirahagaze kuko ingendo zimwe zabaye zisubitswe
Hirya gato, i Kanombe ku kibuga cy’indege. Ubu zirahagaze kuko ingendo zimwe zabaye zisubitswe
Ahazwi nko kwa Jules, ubusanzwe haba huzuye abantu mu bihe bisanzwe. Ubu nta n'inyoni itamba
Ahazwi nko kwa Jules, ubusanzwe haba huzuye abantu mu bihe bisanzwe. Ubu nta n’inyoni itamba
Ku cyapa cya bus kwa Lando. Aha naho hakunze kuba abantu benshi bateze imodoka zijya mu Mujyi na Nyabugogo
Ku cyapa cya bus kwa Lando. Aha naho hakunze kuba abantu benshi bateze imodoka zijya mu Mujyi na Nyabugogo
Kwa Ndoli. Aha hakunze guhagarara taxi voitures
Kwa Ndoli. Aha hakunze guhagarara taxi voitures
Mu tubari intebe ziragerekeranye bategereje gufungura
Mu tubari intebe ziragerekeranye bategereje gufungura
Utwinshi mu tubari tubarizwa i remera turafunze
Utwinshi mu tubari tubarizwa i remera turafunze
Iruhande rwa gare ya Remera/Giporoso
Iruhande rwa gare ya Remera/Giporoso
Kwa Rwahama i Remera
Kwa Rwahama i Remera
Imiti isukura intoki iba iri hafi
Imiti isukura intoki iba iri hafi
Umuhanda ujya Kabeza
Umuhanda ujya Kabeza
Umuhanda winjira Rosty
Umuhanda winjira Rosty

Video: Reba uko kuva Bahamas ukagera kwa Jules hameze

Video: Richard Kwizera

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri muringa inyabihu abayobozi bimidugudu barigufata ruswa.ku ngoboka bariguha abagizweho ibiza.mudugugu wa musenyi ari gufata ruswa pe.mutuvuganire kuko abagizweho ingaruka baratabarwe

Alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka