Amafoto+Video: Kigali nyuma yo gufunga kubera Coronavirus
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza ibiribwa, harimo kandi ko utubari twose dufunze, harimo ko moto zitemerewe gutwara abagenzi, uretse igihe zitwaye ibiribwa, ko n’ingendo hagati y’imijyi n’uturere na zo zitemewe, ndetse n’andi.
- Kwa Rubangura, ni hamwe mu hantu hakundaga kuba hari umuvundo w’abantu mu masaha y’umugoroba
Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza, Kigali Today yazengurutse mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, ireba uko ayo mabwiriza yashyizwe mu bikorwa.
Henshi mu hakundaga kurangwa urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ubu harera, ahakundaga kuba haparitse imodoka nyinshi ubu ntiwazihasanga, ndetse no mu mihanda, abantu baragenda umwe umwe, ari na ko inzego z’umutekano zigenzura iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.
Birebe muri aya mafoto:
- Mu nzira, inzego z’umutekano zahagurukiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta. Ntawe utambuka adasobanuye aho agiye kandi humvikana
- Mu mihanda nta bantu barimo. Ibinyabiziga na byo ni bikeya
- Nyabugogo, hafi y’amarembo yinjira muri gare. Aha hajyaga hakunda kuba umuvundo w’imodoka zinjira muri gare, imbere y’utwo tuduka naho umubyigano w’abantu
- Amaduka arafunze
- Imodoka zipakiye ibiribwa ziragenda, ndetse bikemererwa no kujya mu masoko. Aha ni ku isoko rya Kimironko
- Abatambuka bose bagomba gusobanurira Polisi aho bajya
- Ahacururizwa ibicanwa abantu barahaha nta kibazo
- Muri gare ya Nyabugogo nta modoka zirimo
- Henshi harafunze
- N’abahaha n’abacuruza ibyo kurya basabwa gukaraba mbere yo kwinjira mu isoko
- Amashuri yarafunze, imodoka zitwara abanyeshuri ziraparitse
- Amaduka arafunze
- Abacuruza ibyo kurya barafungura nta kibazo
- Gare ya Nyabugogo
- Ku kiraro kijya mua Gatsata, haratambuka gusa ufite aho agiye hihutirwa
- Amaduka ari inyuma ya gare ya Nyabugogo arafunze
- Abacuruza ibyo kurya bemerewe kubigeza ku bakiriya babibatumye
- Uyu agemuye amata, ntiyibagiwe agapfukamunwa kamurinda
- Mu Gakiriro ka Gisozi ni hamwe mu hakunze kuba abantu benshi cyane
- No mu masaha y’umugoroba, inzego z’umutekano ziri maso
- Muri gare ya Nyabugogo mu marembo yinjira
- Ku Kinamba cya Gisozi, aho abagenzi bategera imodoka, ubusanzwe hakundaga kuba hahagaze abantu benshi
- Nyabugogo, igice cy’aho bategera imodoka zijya i Nyamirambo na Kimisagara. Haruguru y’umuhanda ni ku Mashyirahamwe
- Ashobora kuba yari ajyanye umwana kwa muganga. Agomba kubanza kubisobanura akabona gukomeza
- Down Town mu Mujyi, amaduka y’inkweto arafunze
- Mu Mujyi amaduka arafunze
- Resitora zitanga ibyo kurya ku bantu babijyana mu ngo zabo gusa
- Down Town, imbere ya CHIC ahakundaga kuba hahagaze abamotari benshi cyane
- Imbere muri CHIC imiryango irafunze
- Kuri CHIC ahakundaga kuba haparitse imodoka nyinshi, ubu harimo mbarwa
- Muri gare yo mu mujyi (Down Town)
- Imbere ya gare ya Remra mu Giporoso, aya maduka yabaga afunguye
- Ku isoko rya Nyarugenge
- Ku muhanda wa I&M Bank ujya kuri Serena
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba mu mashusho (Video) uko byifashe
Video: Richard Kwizera
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
- #COVID19: Abanduye babiri babonetse mu bipimo 2,582
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,394
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|