Amafoto+Video: Kigali nyuma yo gufunga kubera Coronavirus
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza ibiribwa, harimo kandi ko utubari twose dufunze, harimo ko moto zitemerewe gutwara abagenzi, uretse igihe zitwaye ibiribwa, ko n’ingendo hagati y’imijyi n’uturere na zo zitemewe, ndetse n’andi.
- Kwa Rubangura, ni hamwe mu hantu hakundaga kuba hari umuvundo w’abantu mu masaha y’umugoroba
Nyuma yo gutangaza aya mabwiriza, Kigali Today yazengurutse mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, ireba uko ayo mabwiriza yashyizwe mu bikorwa.
Henshi mu hakundaga kurangwa urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ubu harera, ahakundaga kuba haparitse imodoka nyinshi ubu ntiwazihasanga, ndetse no mu mihanda, abantu baragenda umwe umwe, ari na ko inzego z’umutekano zigenzura iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.
Birebe muri aya mafoto:
- Mu nzira, inzego z’umutekano zahagurukiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta. Ntawe utambuka adasobanuye aho agiye kandi humvikana
- Mu mihanda nta bantu barimo. Ibinyabiziga na byo ni bikeya
- Nyabugogo, hafi y’amarembo yinjira muri gare. Aha hajyaga hakunda kuba umuvundo w’imodoka zinjira muri gare, imbere y’utwo tuduka naho umubyigano w’abantu
- Amaduka arafunze
- Imodoka zipakiye ibiribwa ziragenda, ndetse bikemererwa no kujya mu masoko. Aha ni ku isoko rya Kimironko
- Abatambuka bose bagomba gusobanurira Polisi aho bajya
- Ahacururizwa ibicanwa abantu barahaha nta kibazo
- Muri gare ya Nyabugogo nta modoka zirimo
- Henshi harafunze
- N’abahaha n’abacuruza ibyo kurya basabwa gukaraba mbere yo kwinjira mu isoko
- Amashuri yarafunze, imodoka zitwara abanyeshuri ziraparitse
- Amaduka arafunze
- Abacuruza ibyo kurya barafungura nta kibazo
- Gare ya Nyabugogo
- Ku kiraro kijya mua Gatsata, haratambuka gusa ufite aho agiye hihutirwa
- Amaduka ari inyuma ya gare ya Nyabugogo arafunze
- Abacuruza ibyo kurya bemerewe kubigeza ku bakiriya babibatumye
- Uyu agemuye amata, ntiyibagiwe agapfukamunwa kamurinda
- Mu Gakiriro ka Gisozi ni hamwe mu hakunze kuba abantu benshi cyane
- No mu masaha y’umugoroba, inzego z’umutekano ziri maso
- Muri gare ya Nyabugogo mu marembo yinjira
- Ku Kinamba cya Gisozi, aho abagenzi bategera imodoka, ubusanzwe hakundaga kuba hahagaze abantu benshi
- Nyabugogo, igice cy’aho bategera imodoka zijya i Nyamirambo na Kimisagara. Haruguru y’umuhanda ni ku Mashyirahamwe
- Ashobora kuba yari ajyanye umwana kwa muganga. Agomba kubanza kubisobanura akabona gukomeza
- Down Town mu Mujyi, amaduka y’inkweto arafunze
- Mu Mujyi amaduka arafunze
- Resitora zitanga ibyo kurya ku bantu babijyana mu ngo zabo gusa
- Down Town, imbere ya CHIC ahakundaga kuba hahagaze abamotari benshi cyane
- Imbere muri CHIC imiryango irafunze
- Kuri CHIC ahakundaga kuba haparitse imodoka nyinshi, ubu harimo mbarwa
- Muri gare yo mu mujyi (Down Town)
- Imbere ya gare ya Remra mu Giporoso, aya maduka yabaga afunguye
- Ku isoko rya Nyarugenge
- Ku muhanda wa I&M Bank ujya kuri Serena
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba mu mashusho (Video) uko byifashe
Video: Richard Kwizera
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
- Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|