Ni nde wanyoye ikawa bwa mbere ku isi?

Abakoze ubushakashatsi ku nkomoko y’ikawa, bavuga ko yaba yarakwiye isi yose iturutse mu gihugu cya Etiyopiya.

Ikawa yaba yaranywewe bwa mbere n'Abanyetiyopiya.
Ikawa yaba yaranywewe bwa mbere n’Abanyetiyopiya.

Urubuga rwa internet www.cafesmambo.com ruvuga ko ikawa yaba yaravumbuwe n’umushumba w’ihene muri Ethiopiya witwaga Khaldi, wari utuye mu Ntara ya Kaffa, ahagana mu mwaka wa 850 nyuma ya Kristu.

Khaldi ngo yagiye kuragira ihene ze, zirya ku bibabi no ku bitumbwe bya kawa, zigeze mu rugo zinanirwa gusinzira, ahubwo zirara zimusakuriza. Ngo yabibwiye umupadiri wari umwegereye, aza kubona ko ikawa ari yo yabiteye.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko uwo mupadiri yafasheho agashami, ageze mu rugo ashaka kuryaho ariko aratinya yibaza ngo “ese ko ihene zariyeho zikananirwa gusinzira, aho njyewe sinasara?”

Ngo yajuguye iri shami ryariho imbuto, rigwa mu ziko. Nuko ageze mu nzu yumva ibintu bihumura neza, aje kureba asanga ni imbuto z’ikawa.

Yahekenye kuri za mbuto abasha kurara asenga ijoro ryose atagohetse, abisangiza abaturanyi, hanyuma baza gutekereza ko aho guhekenya imbuto bakora ikinyobwa mu ikawa, ni uko ikawa itangira kunyobwa ityo.

Mu gukwirakwira, ikawa ngo yabanje mu bihugu by’abarabu ijyanywe n’abasiramu bagiye gusengera i Maka. Hari mu kinyejana cya 15. Icyo gihe bayitaga « K’hawah », ikaba yari ikunzwe n’abasiramu kuko bo idini ryabo ribabuza kunywa inzoga.

Icyo gihe ikawa yatangiye gufatwa nk’umwihariko w’Abarabu, bari banayikomeyeho, ku buryo batashakaga ko ikwirakwira mu bindi bihugu. Ibi ariko ntibyabujije ko mu mwaka wa 1615 ikawa yajyanywe bwa mbere i Venise mu Butaliyani, ari na ho yavuye ikwira mu bihugu by’iburayi.

Mu gushaka uko ikawa yaboneka ari nyinshi, ibihugu by’iburayi byayihinze aho byari byarakoronije kuko ariho yashoboraga kwera neza bitewe n’ikirere.

Mu Rwanda, ikawa yahinzwe bwa mbere i Mibirizi mu mwaka w’1898. Yahingwaga ku mbaraga kuko Abanyarwanda batumvaga umumaro wayo, dore ko batanayinywaga.

Kugeza uyu munsi Abanyarwanda bayinywa ni bakeya, ariko hari abantu bamwe na hamwe bayihinga kimwuga kubera amafaranga bayikuramo bayejeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese akamaro ko kunywa ikawa(traditional) Ni akahe,

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 11-02-2023  →  Musubize

Ndashaka kumenya uburyo bategura ikawa (kuyinywa), igiciro cy’ikiro/rwf ni angahe?

Alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ikawa itegurwa mu buryo butandukanye bitewe n’uko uyishaka. Ariko kuyitegura mu rugo bisanzwe ufata ikawa yumye neza yakuweho ibishishwa by’inyuma ugasigarana café vert (green coffee) ifite ubuhehere buri hagati ya 10 na 12% (water content). Uyikaranga bisanzwe nk’uko bikorwa ku bunyobwa. Iyo imaze guturika inshuro ebyiri iba ifite ibara rya chocolat icyo gihe urayifata ukayisekura, ukayiyungurura. Ifu ivuyemo uyitekana n’amazi bikabirana ukaba ubonye ikawa yo kunywa (ubu ni uburyo traditionelle). Muri za Resto/Cafe bar hari ibyuma byabugenewe bikora ikawa zisumbuyeho.
Ikawa ikaranze muri super markets usanga igura hagati ya 2000-3000Frw kuri 250gr.

Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka