Tumwe mu dukino twa kera twakinwe na benshi mu bwana
Benshi mu bakuriye mu Rwanda no hirya no hino mu biyaga bigari, hari udukino dutandukanye usanga bahuriragaho, mu myidagaduro yabo ya buri munsi.
Tumwe muri utwo dukino wasangaga ababyeyi batatwishimira, ariko ugasanga ntibabyumva kimwe n’abana kuko akenshi badukinaga bihishe, bataha bagasanga ababyeyi babateguriye ikinyafu cyo kubanyuzaho.
Tumwe muri utwo dukino ni utu dukurikira:
1. Kwidumbaguza
2. Kuvuza ingoma ku madebe
3. Gukora imodoka mu tujerikani
4. Gukina biye
5. Kotsa runonko
6. Gutwara amagurudumu
7. Kurasa inyoni n’amatopito
8. Kubaka inzu mu byondo
9. Guteka Nyirankono
10 Kurya umunyenga mu ngorofani
11 Gukina ikibariko
12 Gucunga ibipine
13 Gukinira mu mvura
14. Kwikuruza.
15. Guhekana mapyisi
Niba hari agakino wakinnye mu Bwana twibagiwe wadusangiza.
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
koga mu kiyaga musiganwa
gukora sport mumazi
kuroba ukoresheje indobani
Umukino twakundaga wo gukora imodoka mu bikenyeri!. Hari n’undi mukino witwaga komborori!. Umupira wo mu muhanda no gukora ibitogotogo bibajwe mu biti!.
Gukina imifuniko ya fanta y’inzoga muyinaga mumwobo, iguyemo ukayitwara
Mwibagiwe gucuranga ntamujunde.
gutwara indege y,ibikenyeri
akarato passe.
hari kandi na :
– DOGOMA = gusheta no kuryana muri biye
– amakarita
– amakarita y’ ibihugu
– ifarasi(abantu 2 ari ifarasi n’ undi uburira)
– kubwirana filime no kuzikina
– gukina ubukwe cyangwa papa na mama
hari icyo mwibagiwe" Gukina iby’abana" mwakinaga umwe yabaye papa undi ari mama. mwarangiza mukajya kuryamana. mugakora n’ibintu da!
hari undi mukino mwibagiwe
1. gukora itiyara (indege ikozwe mushashi nuduti twumweyo)
2. Rubaho (imbunda yimifuniko ya fanta)
3. gupinga reka mbirye
4. sheta head (kunama bakagukubita mumutwe ukavuga ubikoze)
5. gukina imigeri
6. kukina abakinnyi (twa dufoto twavaga muri shikarete)
umvA Nibyishiiiii sinabivamo pe
ndakwemeye kbsa uribuka cyan kbsa
Hariho n’umukino wo kumasha utera uruziga. Wari umukino abantu bakundaga.
Uzi icyo bitaga sinabyaye! na Gomali kwicara utayivuze bakakudiha !!!
gukubita inbwa ibaje mugiti.kwijugunya kwishami gigiti.gusimbuka urukiramende gutaba ikiganza ukoresheje umukungugu mukobo.
gukora telephone mu kibiriti , gukora imodoka munsinga (imikwege)
Gusimbuka umugozi
Gukina ipira
Gukina muzunga
Gukirana
Gukina rubito.