Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi bitangaza benshi
Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.
Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.
Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.
Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”
Ibitekerezo ( 37 )
Ohereza igitekerezo
|
Ukoraneza abanyamashyari bati aribona koko muzajyeza ryari kuba indashima!?Ugifite umutima wakimuntu nakomeze akore ibyubutwari naho gitifu ndamwemeye!!!!
abavuga ko arukwiyamamaza bagire bwangu nabo biyamamaze bishoboke ko ntakiguzi yatanze hariya ngo bamwamamaz.
Hhhh. Iki gikorwa nicyiza ariko iyo hajemo gufotorwa umuntu yabyibazaho. Byaba ari ukwirigita ugaseka pe
Indangagaciro nziza kbsa
Abandi bayobozi barebereho,kuko nibwo bumuntu bukenewe!
Ariko ko bibiliya itubwira ko Atari byiza ko ukuboko kw’iburyo kumenya ibyo imoso yakoze,ibi si ukwiyamamaza?ugasanga umuhanzi runaka agiye gusuura imfubyi cg abapfakazi yitwaje abanyamakuru bikanyobera .mwene muzehe sinzafasha NGO niyamamaze
Wowe uvugako bitaringombwa ko bamufotorase,kuki icyiza kitagaragazwa aho bibaye ngombwa nabandi bakareberaho? gabanya rwose kugaragaza icyiza ntakosa cg kwibona birimo,ahubwo wowe you have to change your mind
Iriya niyo mind change noneho rero?
Ese ko mbona yifotoreza kubishingwe umukecuru avuye kwiyorera ngo ni inkwi,buriya ari nk’udukweto yamuguriye ntiyahamagaza na za CNN,BBC,VOA,...
Wooow ni byiza peee, uyu mugabo afite ubumuntu.
Ahubwo gitifu abe ategura mituelle yo kuvuza umukecuru indwara z’ubuhumekero azaterwa n’imyotsi ya biriya byatsi ngo ni inkwi!
Yemwe,ziriya ni inkwi cg ni ibisa nazo?maze nawe baramufotora aremera koko?
Nari kubishima iyo mwandika ko gitifu yaguriye umukecuru inkwi nziza z’imyase asanze yikoreye ibyatsi.
Ibi ni kwiyamamaza bitarimo guhanga udushya!!!
Ibyo wibigenderaho ngo ntiyamuguriye imyase kuko we icyo yaragamije cyambere kwari ukumwakira ibyamuvunaga bidahwanye nimbaraga afite kuko yarashaje cyane. ahubwo abantu nibyiza gutekereza mbere ikigenderewe tukabona kunenga.
gitifu yamwakiriye umutwaro wamuvunaga, nawe wemerewe gukomereza aho gitifu yaragejeje,maze izonkwi nziza z’imyase uzimushyire nka muntu ugutangiraaa.... cyangwa nawe udushya ushaka kugaragaza utwereka
Ibi bintu ni Byiza Cyane rwose Ariko amugurire n’Inkweto
Ibi babyita ’’nshimwe nshimwe’’ igikorwa yakoze ubwacyo ni kiza! ariko se byari nhombwa guhmagara gafotozi ngo aze gufotora uko Gitifu akora igikorwa cy’impuhwe???? ibi ni nka byabindi bya Gitifu waraye mw’ihema ku kagari agahamagara abanyamakuru ngo baze babitangaze..... kwiyamamaza.com
Ugize ishari ntabwo dukeneye abapfobya abandi