Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi bitangaza benshi
Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.
Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.
Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”
Ohereza igitekerezo
|
Rwose umuyobozi nkuwo niwe ukenewepe ibyo yakoze nubwo bisanibitangaje nurugero ryiza kubandi kandi urwego twaba turimo rwose tugomba kwita kubandi.ndamushimiye rwose
Ni byo bikwiriye rwose gifasha ababaye n’abageze muzabukuru
Mbega Umuyobozi mwiza!!!! Imana ibakomereze ibyiza. akomeze ubutwari kuko iyisi ikeneye ubumuntu bwa buri wese kuri ruriya rwego cg kugirushaho kugirango ibyishimo nyakuri bisendereye. nice Sunday to everyone
Nyakubahwa prezida wa Repuburika
yu Rwanda akangurira abayobozi gukora neza bagatanga urugero mubobayobora Ariko gitifu yakoze inshinganoze bitangaza benshi iyobose bakora nkawe kuvakera urwanda ruba ari paradizo bitange isomo nokubandi bakore neza nkawe nibwo no mu ijuru bazagororerwa kobakoze neza mu isi
mbega umuntu mwiza ndamwemeye Kuko yaratojwe kubabana nogufasha abatishoboye
Igitangaje sukumwakira ahubwo igitangaje nukutamwakira.Abayobozi nibo bakorere abaturage nubundi ntabwo umuturage ariwe ukorera ubuyobozi. Tujye dutangazwa numuyobozi utuzuza inshinganoze Ark ukora ibyo ashinzwe ndumva ntagitangaza rwose.
Ariko sibyiza guhora tunenga, uyugitifu yakoze neza, abavuga kwiyamamaza iyaba twese twakoraga neza huma tukiyamamaza byaba byiza. Igikomeye nicakozwe nisomo abandi bakuramo.cyane cyane kwita no gufasha abageze muzabukuru!
Ese muragirango niba hari nikindi yamuhaye nacyo bagitangaze. ibyo yakoze nibyiza pe, buri wese arebereho tujye dufasha abafite intege nke.
ibi najyaga mbibona muri RULINDO aho hakiyoborwa na KANGWAGE yajyaga ahura nabakecuru baremwe amasoko yanimugoroba akabatwara.Yari umuyobozi mwiza.
Ese muragirango niba hari nikindi yamuhaye nacyo bagitangaze. ibyo yakoze nibyiza pe, buri wese arebereho tujye dufasha abafite intege nke.
ibi najyaga mbibona muri RULINDO aho hakiyoborwa na KANGWAGE yajyaga ahura nabakecuru baremwe amasoko yanimugoroba akabatwara.Yari umuyobozi mwiza.
Uyu muyobozi abere intangarugero abandi bayobozi bumva ko kuba yafasha umuntu arigisebo kd anabere urugero abanyarwanda bose muri rusange,bundi uyu niwo muco twamye tugira! bravo Gitifu! ubumuntu nkubwo uzabusangana bacye muriki gihe.
Yakoze rwose kwakira umukecuru. Gusa ntatubwire ko yamwakiriye inkwi kuko ariya ni amababi azateza imyotsi myinshi. Ikibazo k’ibicanishwa cyari gikwiye guhagurukirwa, ntabwo twaca amasashi ngo twemere ko ibiti bishirira mu mashyiga! hakwiye kuboneka imbabura zikoresha amakara make cyangwa hagakoreshwa andi mashyiga akoresha ibindi bicanwa biboneka mu Rwanda: nyiramugengeri, ibarizo,amakara anva mu bishingwe,peteroli,gaz, amashanyarazi, imirasire y’izuba, .... muri rusange za kaminuza zacu zakagombye kugira uruhare mu kubonera umuti ibibazo nka biriya by’ingutu byugarije abaturage. Kwakira neza uriya mukecuru ni kumubonera igisimbura ariya mababi mu guteka.
Azamufashe no kubona udukweto di, natwo aradukeneye kuko aramutse asitaye ku ibuye gukira byamugora. Wakoze gitifu we