Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya (igice cya kabiri)

Niba ari ubwa mbere ugiye gukora urugendo rwo mu ndege, cyangwa se n’iyo waba usanzwe ubimenyereye, hari ibintu bishobora kukubera urujijo cyangwa bikaba byatuma urugendo rwawe rutagenda neza, kubera ko nta kamenyero ubifitemo cyangwa utajyaga ubyitaho.

Inyuguti ‘SSSS’ cyangwa ‘S’ ku gapapuro ko kwinjira mu ndege (boarding pass)

Niba boarding pass yawe yanditseho SSSScyangwa S, ujye witegura gusakwa mu buryo budasanzwe. Ariko hari n’igihe mu mwanya w’izo nyuguti haba hari akandi kamenyetso kereka ababishinzwe ko umuntu ugiye kwinjira mu ndege agomba gusakwa mu buryo bwihariye, yaba wowe ubwawe n’umuzigo wo mu ntoki.

Kimwe mu bigenderwaho kugira ngo uhabwe izo nyuguti, ni igihe ufite itike yo kugenda gusa (one-way reservation), cyangwa waguze itike ukishyura mu ntoki (cash). Ariko hari n’igihe bishobora kukubaho bagendeye ku bindi bo bakeka, gusa ukamenya ko niba izo nyuguti ziri kuri boarding pass yawe, bivuze ko ugomba gusakwa birenze iby’abandi.

Umwuka wo mu ndege

Wari uzi ko mu ndege habamo umwuka ufasha abantu guhumeka ariko ukaba watuma hari abatumva uburyohe bw’amafunguro ku kigero cya 30%? Ibi biterwa n’ubucucike (pressure) bw’umwuka indege ikwirakwiza mu bagenzi kugira ngo babashe guhumeka kuko iba ifunganye, kandi badashobora gufungura amadirishya ngo babone akayaga.

Uwo mwuka rero utuma umuntu atabasha kumva uburyohe bw’amafunguro, ibirungo, umunyu n’isukari nk’uko bisanzwe, ari yo mpamvu mu ndege baguha amafunguro aherekejwe n’umunyu, isukari n’ibindi birungo ku ruhande kugira ngo wongeremo. Nyamara hari uburyo busanzwe wakoresha bukagufasha muri icyo kibazo:

Kwambara ibyumvirizo (Headphones)

Ubushakashatsi bwakozwe na The Guardian muri 2021 ku bantu bakunze kugenda mu ndege, bugaragaza ko iyo umuntu arimo kumva indirimbo cyangwa ibindi yahisemo, bituma atumva amajwi yo hanze, muri we yumva atuje akarangazwa n’ibyo arimo kumva gusa bityo n’imyanya yo mu kanwa (ahagana munsi y’amatwi), ituma umuntu aryoherwa igakomeza gukora neza.

Ifunguro ry’abapilote

Wari uzi ko abapilote b’indege (babiri) bahabwa amafunguro atandukanye iyo bari mu kazi? Impamvu nta yindi ni ukugira ngo niba harimo ifunguro rihumanye bombi ritabatera ikibazo icya rimwe hakabura ukomeza gucungana n’ikirere. Iyo bombi bashegeye kurya bimwe, icyo gihe umwe arareka mugenzi we akabanza, hagacamo umwanya munini kugira ngo uwariye mbere amenye neza niba ifunguro ritekanye.

Umwanda mu ndege

Ushobora kwibwira ko ahantu haba umwanda cyane mu ndege ari hahandi ho kwicarwa mu bwiherero. Si ko bimeze; kuko abakozi bo mu ndege bagenda bahasukura buri kanya. Ahantu haba umwanda cyane ni ku ntebe aho begeka umutwe, ku twuma dufunga umukandara w’umutekano, aho batereka amafunguro, mu dufuka two ku ntebe n’ahandi hose hagerwa n’intoki z’abagenzi.

Burya abakozi bo mu ndege nta mwanya babona wo guhanagura ahantu hose buri kanya. Ibyiza ni ukwitwaza umuti wabigenewe ukaba ari wowe uhihanagurira ku bw’umutekano wawe.

Kureba igice cya mbere, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka