Niba ugenda mu ndege kenshi, dore bimwe mu byo ugomba kumenya

Niba uri mu bantu bakunze gukora ingendo zo mu ndege kenshi, hari ubumenyi rusange ugomba kugira bushobora kugufasha mu buzima busanzwe, hakaba n’ibindi bintu ubona buri munsi mu ndege ariko ukaba utari uzi impamvu yabyo.

Intebe z’ubururu

Ese wari uzi impamvu indege hafi ya zose zigira intebe zifite ibara ry’ubururu bujya kwijima gake? Impamvu nta yindi; abahanga mu by’amabara bavuga ko ibara ry’ubururu ritera akanyamuneza mu ndege, na ba bandi baba babuze amahoro kubera gutinya ingendo zo mu kirere ngo rituma bumva batekanye.

Indi mpamvu ituma mu ndege bashyiramo intebe zitwikirije ibitambaro by’ubururu bujya kwijima, ni uko ritagaragaza ibizinga cyane nk’andi mabara, dore ko mu ndege batanga amafunguro n’ibinyobwa bishobora kumenekaho bya hato na hato.

Agapapuro kakwinjiza mu ndege (Boarding pass)

Iyo ugiye kwinjira mu ndege hari agapapuro kaba gafatanye n’itike baca bakakaguha kugira ngo ukerekane ugeze ku muryango wayo (boarding pass). Igihe usoje urugendo rwawe, ni ukuvuga usohotse mu ndege, ako gapapuro ntugomba kukajugunya aho wiboneye hose kuko kaba kariho amakuru y’ingenzi akwerekeyeho, urugero nk’amazina yawe, amakuru arebana n’ingendo ukunze gukora, n’ibindi n’ibindi.

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, ni nako ubugizi bwa nabi burishingiyeho nabwo bukomeza kuvumbura amayeri. Ushobora kujugunya ako gapapuro kagatoragurwa n’umuntu ufite umugambi mubi kuri wowe akaba yamenya gahunda y’ingendo zawe, cyangwa akaba yahindura umwanya baba baguteganyirije mu ndege. Niba rero usoje urugendo rwawe mu ndege, ako gapapuro wikajugunya ahantu rusange, ahubwo gatahane ugende ugacagagure ku buryo ntawe ushobora kumenya ibyanditseho.

Igihe cyo kwinjira mu ndege

Niba barangije kukurebera ko ibyangombwa by’urugendo ubyujuje bakakureka ugatambuka, nta mpamvu yo kugenda usiganwa nk’aho hari umuntu uri bukwicarire mu mwanya cyangwa se nk’aho indege ishobora kugenda isaha yo guhaguruka itageze.

Abantu bamenyereye gukora ingendo zo mu ndege usanga ari bo bazi ibanga ryo kwinjira nyuma kubera iyi mpamvu: ntibarushywa no guhagarara ku murongo cyangwa ngo bagende babyigana n’abashaka kwinjira mu ndege mbere. Nubundi itike iba yanditseho umwanya wawe udashobora gufatwa n’undi kabone n’iyo yaba yagutanze kwinjira mu ndege.

Ahashyirwa imizigo yo mu ntoki (handbag)

Ku rundi ruhande ariko, niba ufite ivalisi cyangwa igikapu ugomba kwinjirana mu ndege, ushobora kuzarira ugasanga ahagenewe imitwaro hafi ya hose hamaze kuzura bikagusaba ko umuzigo wawe uwushyira ahantu hategeranye n’intebe wicayeho. Icyo gihe ukagomba gutegereza ko abandi basohoka kugira ngo ubashe kugera aho washyize umuzigo wawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bsr jye nabonye buri site bafite imyanya yokubikamo ahubwo ndabaza ariya mafunguro baguha yokurya bajyendera kuki kuko jye iyonagiyemo bampaye amazi matoya atakumara ninyota numugati ndabaza nibyobiryo numvise batanga cg harinibindi kd haba hakonje nkaho baguhaye icyayi bakaguha amazi so ntanubwo ushira inzara ibaze nawe urujyendo rwamasaha6 ukarya umugati namazi simbabeshye ntacyo byafashije ndabaza ko haricyo wagura hanze ukacyinjirana????

Nshimiyimana boniface yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Ukosore nimero yumwanya ninayo harahogushyira 🛍️ yawe ntawemuharwanira abarahawe keretseniba indegezitandukanye

Nduwayo bed yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Nonose niba kwinjira mundege bidasaba ngo ugende usiganwa Kandi ukaba wumva ko iyo uzariye ufite igikapu ngendanwa muntoki Hari igihe usanga imyanya babikamo bayigereje kugeza naho wabika mumwanya utegereye Aho wicara ubwo ikizima suko wakinjira wiruka Aho kugira ngo bitaza gutuma ufata risk yogukererwa urindira ko abandi basohokamo? Sobanura neza nshobora kuba ahari numvise nabi!

Daniel yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Icyo gihe nawe urabyumva, uragenda ugashyira umuzigo wawe ahari umwanya, nubundi ugategereza ko basohoka bose, biti ihi se wasanga huzuye, icyo gihe abakozi bo mu ndege barakureka ukicarana n’umuzigo wawe.

Dynamo yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka