Menya amwe mu mazina Abanyarwanda bahimbye imodoka
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu isi, hari amateka kimaze kwandika mu mitwe y’abantu, arimo n’ayo bazajya bacyibukiraho mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Hambere aha umubyigano wabaga muri bisi (bus) zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali watumye zihimbwa akazina ka ‘Shirumuteto’, bitewe n’uko bamwe mu bantu b’intege nke nta we bateteraga mu gihe babaga bananiwe kuzigendamo bahagaze.
Shirumuteto, ryari ryarabaye izina ryahawe imodoka nini (bus), zitwara abagenzi muri Kigali, zikagira imyanya y’abagenda bicaye, ariko hakabamo n’ahagenewe abagenda abahagaze.
Amabwiriza mashya ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yaje asaba abatwara abagenzi gushyiramo bake mu modoka kugira ngo bahane intera yo kwirinda kwanduzanya, bikaba byaratumye noneho buri muntu agenda yisanzuye, uwari yarabuze uwo atetera ubu ngo yaratese, ari na ho havuye izina rishya rya ‘Murekatete’.
Umunyamakuru witwa Mutesi Scovia, avuga ko izi modoka zajyaga zitwa ‘Shirumuteto’, kuri ubu zisigaye zitwa ‘Murekatete’, ngo hari abo zizibagiza imvune bagiriraga mu ngendo, mu gihe haba habonetse izihagije zirinda abantu gekererwa kugera iyo bajya.

Mutesi yagize ati “Murekatete iranyuze muri iyi minsi kuko nta muntu utubyiga, nta muntu ufite icyuya ukimpagarara hejuru ngo ngereyo nenda kuruka, kwa kundi wowe ufata hejuru hanyuma ufite aho yegamira akagenda ashyira amaboko mu gikapu cyawe cyangwa mu mufuka, ntibizongera”.
Ati “Ikindi ni uko abavuga ngo ziratinda, ntabwo zitinda ugereranyije n’ibisanzwe kuko izindi modoka mu muhanda zirimo kuba nkeya”.
mu bihe bitandukenye, bitewe n’impamvu zitandukanye ariko cyane cyane uko abantu bazibona, Abanyarwanda bagiye bahimba amazina imodoka zinyuranye.
Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’imodoka, André Goromiko avuga ko mu myaka 30 amaze yiga kandi akora ubushakashatsi kuri ibyo binyabiziga, ngo yumvise amazina atandukanye Abanyarwanda bita zimwe mu modoka bakurikije imiterere cyangwa imikorere yazo.
Masoyinyana


Imodoka Abanyarwanda bahaye izina rya Masoyinyana, ni aba Toyota Land Cruiser yo mu bwoko bwa Prado, ikaba yariswe iryo zina bitewe n’uko ngo ifite amatara meza ameze nk’amaso y’inyana.
Gikumi

(Igikumi) ni Toyota Corolla yanditsweho n’umubare 100, uyu mubare witwa igikumi mu rurimi rw’Ikigande, abantu bayise iryo zina bakaba ari aho bahereye. Goromiko avuga ko abayitiriye inkumi bibeshya cyane.
Pandagari
Izi modoka zikoreshwa ahanini n’abashinzwe umutekano, ikaba yitwa ityo bitewe n’uko igice cy’inyuma (aho bita muri ‘caisse arriere’ ) haba harashyizwe intebe.
Abantu bagiye bafatirwa mu makosa bagashyirwa muri izo modoka, ni bo bazihaye iryo zina bitewe n’uko umupolisi yabaga ababwiye ati “panda gari” cyangwa se ngo “urira imodoka”.
Rwanda
Rwanda ni izina ryahawe imodoka nini cyane za bisi z’ikigo cya Leta cyasimbuwe na RITCO cyitwaga ONATRACOM, zikaba aho zinyuze hose zaratwaraga buri Munyarwanda uziteze, bituma zitwa Rwanda, kandi zabaga ziriho n’ibendera ry’u Rwanda.

Izo modoka zicyaduka zabanje guhabwa izina rya ‘Ingobokera’. Impamvu ni uko zabaga zifite ibara ry’icyatsi, zijya gusa n’agasimba kitwa ingonokera gakunze kuba mu byatsi.
Twegerane

Akenshi ni imodoka zo mu bwoko bwa minibisi (bisi ntoya) Hiace, zikaba zariswe zityo bitewe n’uko ari nto kandi zitwara abagenzi benshi (bagera kuri 18), buri wese uyinjiramo shoferi akabanza kubwira abarimo ati “twegerane”.
Gikeri

Nkuko izina ribivuga ifite ishusho y’igikeri, ikaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Volks Wagen(VW) Coccinelle (akavumvuri kitwa agasimba k’Imana). Volks Wagen mu rurimi rw’ikidage, cyangwa ‘Voiture du Peuple mu gifaransa (imodoka y’abaturage).
Iyi modoka yatekerejwe n’umutegetsi w’u Budage witwaga Adolphe Hitler mu myaka ya 1930, ngo yashakaga ko buri muturage w’Umudage yaba afite imidoka, kandi yiyumvishaga ko uwo muturage wo mu bwoko bwe bwitwaga “Heremvok” aruta ubundi bwoko bw’abaturage bose bo ku isi.
Igeze mu Rwanda, kubera imiterere yayo ijya kumera nk’agasimba kitwa igikeri, Abanyarwanda bayibatiza ‘Gikeri”.
Banamurasekiki

Ni imodoka yose ishaje ku buryo iba itagishobora kugenda, aho abana bayibona bakayiruka imbere, bayisiga bagaseka. Uyitwaye ahita ababaza ati “bana muraseka iki”?
Bene iyi modoka kandi yitwa ‘Babayako anayo ‘! (Mu giswahili), aho abana babona iyi modoka bakayiseka, maze uyitwaye akababaza ati “So arayifite? (Baba yako anayo)?
Ruvakwaya
Zari imodoka zose zikura ibintu mu cyaro cyane cyane ibiribwa (zikaba zaraje gusimbuzwa Fuso). Izi modoka zabaga ahanini zifite igice cy’inyuma cyubakiwe na karesori ikozwe mu mbaho.
Ishemaryabasore
Ni imodoka ya Toyota Hilux ifite ibice bibiri bitwikiriye (double cabine). Uwayiguraga akaba yari umusore cyangwa umugabo wihagazeho. Ikaba ari na yo abageni bagendagamo mu myaka yashize.
Mpatswenumugabo
Ni imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux (double cabine) 4x4, Leta yatangiye kuzikoresha ahagana mu mwaka wa 2008, nyuma uwahawe kuyitwara akagira ati “mpatswe n’umugabo”, ari we Leta.
Rugeri

Ntabwo abo twaganiriye baramenya inkomoko y’iryo zina, ariko zikaba ari imodoka zo mu bwoko bwa “Daihatsu minibus Delta” zajyagamo abantu batandatu.
Iri zina ariko rijya rinakoreshwa ku modoka za Daihatsu Delta zitwara imizigo.
Runwa

Runwa zo ni imodoka za ‘minibus hiace’ zifite ikizuru cyigiye imbere, kikaba kimeze nk’umunwa w’ingurube, ari na ho havuye izina ‘Runwa’.
Surambaya


Ni imodoka yo mu bwoko wa Toyota Land Cruiser itarigeze ihabwa isura ishamaje mu maso y’abantu, ikaba ari imodoka ikoreshwa mu ngendo zijya ahantu hari imihanda mibi.
Insomali

Izi zabaga ari imodoka z’amakamyo ya Toyota Fiat atwarwa n’abashoferi ahanini b’Abanya-Somaliya, zikaba zizwiho kugenda zitsamura inshuro nyinshi.
Ruhumbangegera
Iyi yari imodoka yo mu bwoko bwa Toyota, zakoreshwaga n’urwego rw’Amakomini.
Izi zahawe iryo zina kuko ari zo zajyaga gutunda abantu babaga bataratanze umusoro w’umubiri, ababaga basibye umuganda ndetse n’abandi bantu b’abanyamakosa nk’inzererezi.
Macoyine
Iyi ni imodoka yahawe iri zina bitewe n’amatara yayo

Bibiribyabiri
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Stout. Izwiho kuba itarapfaga gusaza, kuko n’ubu hari abakizitunze


Kombi

André Goromiko avuga ko hari imodoka abantu bakunze kwibeshyaho bise amazina atari yo nka RAV 4 ariko bakayita RAVA, hakaba iyo bita V8, nyamara ariko ngo hari imodoka nyinshi zifite moteri zizishyira mu cyiciro cya V8.
Aya ni amwe mu mazina Abanyarwanda bagiye bita imodoka bitewe n’uko bazibona mu maso, uko zikora cyangwa se serivisi zitanga, ariko birashoboka ko hari n’andi tutabashije kumenya.
Ahatangirwa ibitekerezo, ushobora nawe kutubwira ayo wibuka.
Ohereza igitekerezo
|
uyu waduteguriye iyi nkuru ku mazina ya karahanyuze y’imodoka ndetse hanagaragayemo amazina y’imodoka za vuba aha, twamushimiye cyane. Hari izindi bitaga kimaranzara(ni za rukururana zabaga zitwaye ibiribwa, zabaga ari marike ya benz mercedenz kandi ifite umubare 1621 wanditse kuri cabine cyangwa wavuga ikizuru). Banazitaga ngo ni seize vignt un kubera uwo mubare. Naho kuri bus ho mwabyitiranyije: iyitwaga Rwanda ni uko byabaga byanditseho imbere ahagana hejuru mw’ibara ry’umukara mu buso bw’umweru, naho iriya mwerekanye niyo yaje kwitwa ingonokera kuko yo yasumbaga ho gato iyitwaga Rwanda bakabona koko ko yagendaga nk’ingonokera yo yaje nyuma ho gato y’iyitwaga Rwanda, ntabwo zari ziteye kimwe. Aho mwavuze toyota fiat ahubwo ni Iveco fiat. Muzage mudutegurira no ku bindi bya karahanyuze nko ku myambaro,..Murakoze!
mpatswenumugabo, ni ibi bi jeep binini bigendwamo na abategetsi nibyo bita mpatswenumugabo, naho ziriya bus za onatracom impamvu bazitaga Rwanda , nuko zatwaraga abantu benshi bakavuga ngo zipakira abantu bo mu rwanda bose, ni impine ya Rwanda yote.
Iyo GIKERI inyibukije amateka, muzeeh wange yajyaga ansubiriramo ukuntu yayitunze, ukuntu yari igezweho kdi yakomeraga cyane. yajyaga adufata akajya kutwereka igisigazwa cyayo aho yapfiriye mu igarage ngo tugire courage yo kuzagerageza kubigeraho cg turenzeho.
ubwo yabaga atugira inama yo gushaka amafaranga tugifite imbaraga tutarageza mumyaka 40 y’ubukure ngo kuko iyo uhageze ayo washatse agufasha kuzana andi, naho iyo uhageze ntacyo urageraho uba uzasaza ukimeze nkuko wireba ako kanya, cg ugasazira ahabi.
Yewe mwazivuze zose pe.
Ariko kuyitwa runwa nabonye mwarashyizeho Toyota HIACE isanzwe. Ntabwo ari runwa nyirizina. Iyindi ifite ikizuru kigiye imbere ukuntu.
Muri iyi minsi hari imodoka ziri kwiyogera mu mihanda ya Kigali zitwa Yaris Verso zahawe izina rya "KAGATI" kubera imiterere yazo imeze nk’umugati wa "pain-coupé".
Ko mwibagiwe se Nzicumurobyi imodoka ishaje udashobora gutiza undi ngo ayitware cg warandyohereje Toyota vitz?
Iyi nkuru irashimishije ni amateka y’umuhanda. Mwibagiwe Torotoro na Tingatinga zikora umuhanda, na za Rwipakurura.Udadushakire inkuru ku binyabiziga bindi.
Yibagiwe iyo bita ngo waranyariye ngo anaduhe ibisobanuro byayo
Aho mwandotse toyota fiat sibyo kuko zikorerwa ahantu hatandukanye fiat is from Italy and Toyota from Japan iriya mwashyizeho ni Fiat 643 N1
Hari ama camions bitaga Ruvakwaya gusa sinzi inkomoko yiryo zina
Murakoze cyane ariko nabunganira kwizina ryiswe bus za cyera (rwanda) zari bus za mbere ya1994 nazigenzemo nkiri umwana zajyaga muntara nazo bagendaga banahagaze ntago yasigaga umugenzi ubanza nta mubare ntarengwa zari zaragenewe maze haza umuntu mukuru bakaguhagurutsa akaguterura cg ugahagarara. ijambo rwanda ryabaga ryanditseho kuri izo bus kuko zaje ari inkunga leta yubuyapani yageneye u Rwanda rero iyo yahitaga ijombo rwnda ryabaga rigaragara cyane riyifata gutyo! wabaza abavaga za ngororero,za cyangugu n’ahandi mu byaro niho zakoraga no mumyaka mikeya ishize nyabugogo yarahabaga itwara abajya kibuye.yari ifite agatwe gateye neza nk’ingonokera nabyo niho byavuye