Menya amwe mu mazina Abanyarwanda bahimbye imodoka

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu isi, hari amateka kimaze kwandika mu mitwe y’abantu, arimo n’ayo bazajya bacyibukiraho mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Hambere aha umubyigano wabaga muri bisi (bus) zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali watumye zihimbwa akazina ka ‘Shirumuteto’, bitewe n’uko bamwe mu bantu b’intege nke nta we bateteraga mu gihe babaga bananiwe kuzigendamo bahagaze.

Shirumuteto, ryari ryarabaye izina ryahawe imodoka nini (bus), zitwara abagenzi muri Kigali, zikagira imyanya y’abagenda bicaye, ariko hakabamo n’ahagenewe abagenda abahagaze.

Amabwiriza mashya ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yaje asaba abatwara abagenzi gushyiramo bake mu modoka kugira ngo bahane intera yo kwirinda kwanduzanya, bikaba byaratumye noneho buri muntu agenda yisanzuye, uwari yarabuze uwo atetera ubu ngo yaratese, ari na ho havuye izina rishya rya ‘Murekatete’.

Umunyamakuru witwa Mutesi Scovia, avuga ko izi modoka zajyaga zitwa ‘Shirumuteto’, kuri ubu zisigaye zitwa ‘Murekatete’, ngo hari abo zizibagiza imvune bagiriraga mu ngendo, mu gihe haba habonetse izihagije zirinda abantu gekererwa kugera iyo bajya.

Imodoka zitwaga Shirumuteto zabaye Murekatete
Imodoka zitwaga Shirumuteto zabaye Murekatete

Mutesi yagize ati “Murekatete iranyuze muri iyi minsi kuko nta muntu utubyiga, nta muntu ufite icyuya ukimpagarara hejuru ngo ngereyo nenda kuruka, kwa kundi wowe ufata hejuru hanyuma ufite aho yegamira akagenda ashyira amaboko mu gikapu cyawe cyangwa mu mufuka, ntibizongera”.

Ati “Ikindi ni uko abavuga ngo ziratinda, ntabwo zitinda ugereranyije n’ibisanzwe kuko izindi modoka mu muhanda zirimo kuba nkeya”.

mu bihe bitandukenye, bitewe n’impamvu zitandukanye ariko cyane cyane uko abantu bazibona, Abanyarwanda bagiye bahimba amazina imodoka zinyuranye.

Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’imodoka, André Goromiko avuga ko mu myaka 30 amaze yiga kandi akora ubushakashatsi kuri ibyo binyabiziga, ngo yumvise amazina atandukanye Abanyarwanda bita zimwe mu modoka bakurikije imiterere cyangwa imikorere yazo.

Masoyinyana

iyi ni yo bita Masoyinyana
iyi ni yo bita Masoyinyana

Imodoka Abanyarwanda bahaye izina rya Masoyinyana, ni aba Toyota Land Cruiser yo mu bwoko bwa Prado, ikaba yariswe iryo zina bitewe n’uko ngo ifite amatara meza ameze nk’amaso y’inyana.

Gikumi

Imodoka zitwa Gikumi
Imodoka zitwa Gikumi

(Igikumi) ni Toyota Corolla yanditsweho n’umubare 100, uyu mubare witwa igikumi mu rurimi rw’Ikigande, abantu bayise iryo zina bakaba ari aho bahereye. Goromiko avuga ko abayitiriye inkumi bibeshya cyane.

Pandagari

Izi modoka zikoreshwa ahanini n’abashinzwe umutekano, ikaba yitwa ityo bitewe n’uko igice cy’inyuma (aho bita muri ‘caisse arriere’ ) haba harashyizwe intebe.

Abantu bagiye bafatirwa mu makosa bagashyirwa muri izo modoka, ni bo bazihaye iryo zina bitewe n’uko umupolisi yabaga ababwiye ati “panda gari” cyangwa se ngo “urira imodoka”.

Rwanda

Rwanda ni izina ryahawe imodoka nini cyane za bisi z’ikigo cya Leta cyasimbuwe na RITCO cyitwaga ONATRACOM, zikaba aho zinyuze hose zaratwaraga buri Munyarwanda uziteze, bituma zitwa Rwanda, kandi zabaga ziriho n’ibendera ry’u Rwanda.

Rwanda (ONATRACOM) zakoreshejwe mu gutwara abaturage n'ibyo bafite mu gihe cy'imyaka myinshi
Rwanda (ONATRACOM) zakoreshejwe mu gutwara abaturage n’ibyo bafite mu gihe cy’imyaka myinshi

Izo modoka zicyaduka zabanje guhabwa izina rya ‘Ingobokera’. Impamvu ni uko zabaga zifite ibara ry’icyatsi, zijya gusa n’agasimba kitwa ingonokera gakunze kuba mu byatsi.

Twegerane

Imodoka ya twegerane
Imodoka ya twegerane

Akenshi ni imodoka zo mu bwoko bwa minibisi (bisi ntoya) Hiace, zikaba zariswe zityo bitewe n’uko ari nto kandi zitwara abagenzi benshi (bagera kuri 18), buri wese uyinjiramo shoferi akabanza kubwira abarimo ati “twegerane”.

Gikeri

Imodoka ya Gikeri
Imodoka ya Gikeri

Nkuko izina ribivuga ifite ishusho y’igikeri, ikaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Volks Wagen(VW) Coccinelle (akavumvuri kitwa agasimba k’Imana). Volks Wagen mu rurimi rw’ikidage, cyangwa ‘Voiture du Peuple mu gifaransa (imodoka y’abaturage).

Iyi modoka yatekerejwe n’umutegetsi w’u Budage witwaga Adolphe Hitler mu myaka ya 1930, ngo yashakaga ko buri muturage w’Umudage yaba afite imidoka, kandi yiyumvishaga ko uwo muturage wo mu bwoko bwe bwitwaga “Heremvok” aruta ubundi bwoko bw’abaturage bose bo ku isi.

Igeze mu Rwanda, kubera imiterere yayo ijya kumera nk’agasimba kitwa igikeri, Abanyarwanda bayibatiza ‘Gikeri”.

Banamurasekiki

Banamurasekiki
Banamurasekiki

Ni imodoka yose ishaje ku buryo iba itagishobora kugenda, aho abana bayibona bakayiruka imbere, bayisiga bagaseka. Uyitwaye ahita ababaza ati “bana muraseka iki”?

Bene iyi modoka kandi yitwa ‘Babayako anayo ‘! (Mu giswahili), aho abana babona iyi modoka bakayiseka, maze uyitwaye akababaza ati “So arayifite? (Baba yako anayo)?

Ruvakwaya

Zari imodoka zose zikura ibintu mu cyaro cyane cyane ibiribwa (zikaba zaraje gusimbuzwa Fuso). Izi modoka zabaga ahanini zifite igice cy’inyuma cyubakiwe na karesori ikozwe mu mbaho.

Ishemaryabasore

Ni imodoka ya Toyota Hilux ifite ibice bibiri bitwikiriye (double cabine). Uwayiguraga akaba yari umusore cyangwa umugabo wihagazeho. Ikaba ari na yo abageni bagendagamo mu myaka yashize.

Mpatswenumugabo

Ni imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux (double cabine) 4x4, Leta yatangiye kuzikoresha ahagana mu mwaka wa 2008, nyuma uwahawe kuyitwara akagira ati “mpatswe n’umugabo”, ari we Leta.

Rugeri

Ntabwo abo twaganiriye baramenya inkomoko y’iryo zina, ariko zikaba ari imodoka zo mu bwoko bwa “Daihatsu minibus Delta” zajyagamo abantu batandatu.

Iri zina ariko rijya rinakoreshwa ku modoka za Daihatsu Delta zitwara imizigo.

Runwa

Runwa
Runwa

Runwa zo ni imodoka za ‘minibus hiace’ zifite ikizuru cyigiye imbere, kikaba kimeze nk’umunwa w’ingurube, ari na ho havuye izina ‘Runwa’.

Surambaya

Imodoka zitwa Surambaya
Imodoka zitwa Surambaya

Ni imodoka yo mu bwoko wa Toyota Land Cruiser itarigeze ihabwa isura ishamaje mu maso y’abantu, ikaba ari imodoka ikoreshwa mu ngendo zijya ahantu hari imihanda mibi.

Insomali

Imodoka bita Insomali
Imodoka bita Insomali

Izi zabaga ari imodoka z’amakamyo ya Toyota Fiat atwarwa n’abashoferi ahanini b’Abanya-Somaliya, zikaba zizwiho kugenda zitsamura inshuro nyinshi.

Ruhumbangegera

Iyi yari imodoka yo mu bwoko bwa Toyota, zakoreshwaga n’urwego rw’Amakomini.

Izi zahawe iryo zina kuko ari zo zajyaga gutunda abantu babaga bataratanze umusoro w’umubiri, ababaga basibye umuganda ndetse n’abandi bantu b’abanyamakosa nk’inzererezi.

Macoyine

Iyi ni imodoka yahawe iri zina bitewe n’amatara yayo

Iyi bayita Mercedes Benz 'Macoyine'
Iyi bayita Mercedes Benz ’Macoyine’

Bibiribyabiri

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Stout. Izwiho kuba itarapfaga gusaza, kuko n’ubu hari abakizitunze

Kombi

André Goromiko avuga ko hari imodoka abantu bakunze kwibeshyaho bise amazina atari yo nka RAV 4 ariko bakayita RAVA, hakaba iyo bita V8, nyamara ariko ngo hari imodoka nyinshi zifite moteri zizishyira mu cyiciro cya V8.

Aya ni amwe mu mazina Abanyarwanda bagiye bita imodoka bitewe n’uko bazibona mu maso, uko zikora cyangwa se serivisi zitanga, ariko birashoboka ko hari n’andi tutabashije kumenya.

Ahatangirwa ibitekerezo, ushobora nawe kutubwira ayo wibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Hari na NGELINGERI. Zari rubaho inyuma ya cabine. Hejuru ya cabine habaga amatara ane. Ni imodoka bitaga kandi mubyara w’indege kubera kwihuta cyane.

Bucyanayandi yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Hari na NGELINGERI. Zari rubaho inyuma ya cabine. Hejuru ya cabine habaga amatara ane. Ni imodoka bitaga kandi mubyara w’indege kubera kwihuta cyane.

Bucyanayandi yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Nibuze mbonye inkueu nziza. Samson imana iguhe kuramba.
Seize vingt un!!! iyobtwabonaga insomali twarirukaga ngo abasomali barya abantu!!!!

Karahanyuze pe!!!

Gakwisi yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Nimutubwire amazina yamamoto

Nyandwi cyriaque yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

muzoturonderere amazina yamamoto

Nyandwi cyriaque yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Muraho, Kombi ryo irarisanganywe da! No mu zindi ndimi.

Theogene H yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

ahubwo ndumva ngewe yaritwaga gikeri ya tagisi

baraka yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Ni byiza kbsa muzadushakire n’amazina yiswe ama telephone n’aho yaturutse nka za Karasharamye,Merci Cherie za bagore beza n’izindi.

Anastase yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Nta Toyota Fiat yigeze ibaho who mwibeshye. Fiat n’imodoka zikorerwa mu Butaliyani hanyuma Toyota niyo mu Buyapani. Ziriya kamiyo zitwaga Fiat 682 zagiraga vitesi na Ringo hanyuma hakiyongeraho frein moteur yari yanditse mu gitaliyani Freno Motore

Jemusi yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

I sawa pe muzivuye imuzingo, gusa hari fuso fighter bita mayayi bituruka kumpamvu idakomera kiko iyo iguye batajya bagorora

Juma yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Hari na basumba gutira imodoka iba ishaje ariko iruta kuba ntayo ufite...

Rich yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Yewe mwazi Vuze zose hari iyitwaga 1930 hari niyitwaka majyamberesirasi ariyo NISSAN nizindi

Jean Paul Elisé yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

uyu waduteguriye iyi nkuru ku mazina ya karahanyuze y’imodoka ndetse hanagaragayemo amazina y’imodoka za vuba aha, twamushimiye cyane. Hari izindi bitaga kimaranzara(ni za rukururana zabaga zitwaye ibiribwa, zabaga ari marike ya benz mercedenz kandi ifite umubare 1621 wanditse kuri cabine cyangwa wavuga ikizuru). Banazitaga ngo ni seize vignt un kubera uwo mubare. Naho kuri bus ho mwabyitiranyije: iyitwaga Rwanda ni uko byabaga byanditseho imbere ahagana hejuru mw’ibara ry’umukara mu buso bw’umweru, naho iriya mwerekanye niyo yaje kwitwa ingonokera kuko yo yasumbaga ho gato iyitwaga Rwanda bakabona koko ko yagendaga nk’ingonokera yo yaje nyuma ho gato y’iyitwaga Rwanda, ntabwo zari ziteye kimwe. Aho mwavuze toyota fiat ahubwo ni Iveco fiat. Muzage mudutegurira no ku bindi bya karahanyuze nko ku myambaro,..Murakoze!

Christophe yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka